APR FC na Police FC zatanze ibibuga zifuza kuzakoresha mu mikino mpuzamaganga

30/07/2024 14:20

APR FC na POLICE FC n’amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika yatanze ibibuga bibiri yifuza kuzakoresha muri iyi mikino, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC izakoresha Stade Amahoro mu gihe Police FC izakoresha Kigali Pelé Stadium (Nyamirambo).

Amakipe azahagararira u Rwanda mu Mikino Nyafurika yose azahera mu ijonjora ry’ibanze, aho APR FC izakina CAF Champions League, ikazatangira ihura na Azam FC yo muri Tanzania mu mikino iteganyijwe hagati ya tariki 16 na 18 Kanama 2024 n’uwo kwishyura uri mu cyumweru kimwe nyuma yaho.

Ikipe izasezerera indi, izahura n’izava hagati ya JKU FC yo mu Zanzibar na Pyramids yo mu Misiri, yasezereye APR FC mu mwaka ushize iyinyagiye ibitego 6-1.

Police FC izahura na CS Constantine yabaye iya gatatu muri Shampiyona ya Algerie mu mikino iteganyijwe hagati ya tariki 16 na 18 Kanama 2024 n’uwo kwishyura uri hagati ya 22-25 Kanama 2024.

Ikipe izakomeza (Gukuramo) indi, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Nsoatreman FC yo muri Ghana na Elect-Sport FC yo muri Tchad mu ijonjora rya kabiri riganisha mu matsinda.

Stade Amahoro niwo mukino wa mbere mpuzamahanga izaba yakiriye nyuma yo kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwo kuba yanakwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi aho ubu abafana ibihumbi 45 bashobora kuyireberamo umukino bicaye neza

Kigali Pelé Stadium na yo ikaba yarongeye kwemerwa na CAF nka Stade ishobora kwakira imikino mpuzamahanga.

Previous Story

Umusore w’imyaka 19 yafashwe yibye ukaristiya ngo ayijyane kuyirira mu rugo

Next Story

Cameroun: Urubyiruko rwa Cameroun rushaka kwigana imyigaragambyo iri hirya no hino muri Afurika

Latest from Imikino

Banner

Go toTop