Anne Kansiime wageze mu Rwanda yitwaje gitari yasezeranyije abafana urwenya ruvanze n’umuziki

24/09/2023 07:16

Umunyarwenya Anne Kansiime ukunda kuzanwa mu Rwanda  na Nkusi Arthur wamamaye kuri KISS FM , yageze mu Rwanda aho aritabira igitaramo cya SEKA LIVE , avuga kubyo azagarukaho cyane bizashingira kubyo amaze iminsi anyuranamo n’umwana we.

 

 

Saa Yine z’ijoro nibwo Umunyarwenya Kansiime wamamaye mu gusetsa abantu yageze mu Rwanda maze yakirwa n’abanyarwanda ndetse na Nkusi Arthur nyiri Arthur Nation akaba n’umujyanama wa mukuru we Sintex akaba n’umunyarwenya ukomeye hano mu Rwanda.Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu munsi tariki 24 Nzeri 2023 kibere muri Kgali Conference  and Exhibition Village ahazwi nko muri Camp Kigali.

 

Uyu munyarwenyakazi yatangaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda na cyane ko mu mwaka washize wa 2022 nabwo yatanze ibyishimo kubanyarwanda.Uyu mugore yagize ati:’Nishimiye ko ndi hano kandi nta kintu na kimwe nzasiga,ndashaka kubaha buri kimwe cyose mfite.Nyabuneka ejo muzaze”.

 

 

Kansiim kandi yavuze ko kugira umwana akitwa umubyeyi byatumye agaragaza buri mpano yose afite, asobanura ko bijya bimusaba gusetsa no kuririmba mu gihe abonye abantu be babishaka.Uyu mugore wavuze ibi yabihamishije kuzana gitari avuga ko nibiba ngombwa azataramira abakunzi be akanabasetsa.

 

 

Muri iki gitaramo cya SEKA LIVE Anne Kansiime arahurira kurubyiniro rumwe n’abandi anyarwenya bo mu Rwanda no hanze barimo ; Rusine Patrick, Herve Kimenyi , Dr Andre n’abandi.

Kansiime na Nkusi wamutumiye

Advertising

Previous Story

Yari yambaye ikariso yanditseho izina rye ! Alyn Sano yakoze amateka mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival – VIDEO

Next Story

Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West yemerewe amasomo ya Tennis na Serena Williams nyuma yo kugaragara ari kuyikina yambaye utwenda tw’imbere gusa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop