Alyn Sano yakoze amateka akora ibyigeze gukora na Young Grace , ajya mu gitaramo yambaye umwambaro w’imbere wanditseho izina rye.
Mu gihe ibitaramo bya IWACU Muzika Festival bikomeje kuba bizenguruka igihugu cyose,hari hatahiwe Akarere ka Musanze aho abahanzi barimo Afrique wabimburiye bagenzi be yataramye, Maylo wo muri aka Karere ndetse n’abafana bakagaragaza ko bishimiye iki gitaramo.
Ubwo umuhanzikazi Alyn Sano yageraga kurubyiniro yagezeho yambaye neza  nk’umuhanzi wabiteguye ndetse atangira abyinana n’abafana be aho yaririmbye indirimbo zirimo iyo yafatanyije na Dj Pius na Bushali ndetse aririmba n’iyo yise ngo Radio.Uyu muhanzi wari wishimiwe n’abafana ,yagerageje kuririmba indirimbo ze afite zikundwa.Alyn yarikumwe n’ababyinnyi be bamufashaga gushyushya urubyiniro.
Alyn Sano , yageze ku rubyiniro yambaye igisa n’ishati y’umukara ariko ikoze mu buryo bugezweho, yambariyeho akantu k’umweru imbere, yambaye isapo y’urubaraza , ipantaro ya Deshire ndetse yambaye n’umwambaro w’imbere wanditseho izina rye ; Alyn Sano.Uyu muhanzikazi usigaye arangwa n’imbaraga nyinshi yashimishije abakunzi be na cyane ko yaririmbye mu buryo bwa Live ivanze.
Alyn Sano yacishagamo akabaza abakunzi be niba bashobora gukomezanya gusa akagaragaza ko afite umuhate wo kunezeza abakunze be n’udushya twinshi.Mu mashusho dukesha uwitwa BIG NIZZI TV , uyu muhanzikazi yakoze iyo bwabaga atanga ibyo yari afite byose by’umwihariko agaragaza imbaraga nyinshi ubwo yageraga kundirimbo ‘Fake Gee’ yatumye n’abafana be baririmba izina maze ahamagara Bianca na MC Buryohe bari bayoboye iki gitaramo babyinana indirimbo yakurikijeho n’umuziki wacurangwaga n’abacuranzi b’igitaramo.
Mbere ya Alyn Sano yahanje ; Afrique , Bwiza , Chris Eazy, Niyo Bosco , Maylo n’abandi.Umuhanzi Danny Vumbi yitabiranye n’umugore we nubwo ataririmbye ariko ni umwe mubahanzi batuye muri aka Karere ka Musanze ndetse bakunzwe cyane muri muzika Nyarwanda.
https://www.youtube.com/watch?v=jBp3cwGsi0U
https://www.youtube.com/watch?v=HxbRx_B01aE
https://www.youtube.com/watch?v=RgSs04mcb-M
https://www.youtube.com/watch?v=ajAiPGzRisg
https://www.youtube.com/watch?v=rTOfcpArWZM