Selena Williams yagize icyo avuga kuri Kim Kardashian wagiye ku kibuga cya Tennis yambaye utwenda tw’imbere tuzwi nka Bikini agakina umukino wa Tennis nabi.
Ubwo Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West bakaza guhana gatanya yajyaga kukibuga wenyine, yari yambaye ibizwi nka ‘Bikini’ arifotoza ubundi akina ubona ko mu kibuga arimo wenyine.Ubwo yari amaze gushyira hanze amafoto amugaragaza ari kukibuga wenyine Serena Williams yagiye ahatangirwa ibitekerezo yandikamo ubutumwa bugaragaza ko yifuza guha uyu mugore mugenzi we amasomo kuri uyu mukino.
Muri aya mafoto ya Kim Kardashian byaragagaraga ko yitaye cyane ku myambaro yo kogana aho kwita ku myambaro yo gukinana uyu mukino biri no mu byatumye Serena Williams agira icyo abivugaho.Muri aya mafoto harimo ifoto imwe igaragaza Kim w’abana 4 afashe agakoresho bakoresha bari gukina umukino wa Tennis nyamara umurebeye inyuma ushobora kubona ntakintu na kimwe kigaragaza ko ari umukinnyi wayo.
Serena Williams yagize ati:”Mu by’ukuri ntabwo ari gutyo bafata ‘Racquet’.Biragaragara ko ngomba kuguha amasomo rwose”.
N’ubwo Serena yavuze aya magambo , aba bombi ni inshuti magara kuva mu myaka 20 ishize kugeza ubu.Ubwo aba bombi bahuraga bwambere , bahise baba inshuti ari nabwo Kim Kardashian yahise aba icyamamare.Mu mwaka wa 2017 ubwo Serena Willaims yakoraga ubukwe n’umugabo we Alexis Ohanian, Kim yari ahari.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati:”Serena Williams maze igihe mu menye kandi nishimiye ko kugeza ubu yabonye igikomangoma cye.Kuva yambwira kuri Alexis narabikunze cyane, kuko yari yishimye cyane muri icyo gihe cyose kandi nishimira kumobonana akanyamuneza”.Yakomeje agira ati:”Uraziko ari iby’ukuri rwose, Alexis aramushimisha kandi nibyo bituma inshuti ye nayo yishima”.