Advertising

Amavubi yatsinze Benin ayirusha

15/10/2024 22:09

Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’afurika 2025 kizabera muri Morocco, n’Umukino w’Umunsi wa 4 mu Itsinda rya Kane.

Ni umukino ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakiriyemo Benin kuri stade amahoro, iremera.

Uyu mukino wari uwo gupfa no gukira, ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yarikeneye amanota 3 , kuko iyo itsindwa uyu mukino, icyizere cyo gukomeza cyari kuba kiyoyotse,

Uyu mukino watangiranye imbaraga kuruhande rw’Ikipe y’u Rwanda, isatira bikoreye ikipe y’Igihugu ya Benin , uko iminota yagiye yicumba ikipe y’Igihugu ya Benin yacyishagamo igasatira.

Ntabwo byafashe igihe kinini ku munota wa 42 Uwiteka Fitina Ombolenga yakoze ikosa rikomeye atakaza umupira, uwitwa Andreas Hountondji atsinda igitego cyambere cya Benin

Iminota 45Min’ y’igicye cyambere birangira ari igitego kimwe kubusa.

Igicye cyakabiri kigitangira ikipe y’Igihugu yasimbuje Jojea Kwizera asohoka mu kibuga asimbuzwa Ruboneka Jean Bosco, Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi yakomeje gusatira bikomeye
Ku munota wa 72 k’umupira wahinduwe na Emmanuel, Nshuti Innocent atsinda igitego cyambere cy’u Rwanda.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’uRwanda yasimbuje abakinnyi batandukanye, ku munota wa 74 ku ikosa bakoreye Djihad Bizimana atsinda igitego cya kabiri cy’u Rwanda.

Umusifuzi yongeyeho iminota 4 yinyongera, Umukino urangira ari ibitego 2-1

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

None se nzirege? Bruce Melodie kuri Agasaro umushinja kumutera inda

Next Story

Gera kuri El Classico Beach ahakorerwa Juice z’umwimerere ku mafaranga make

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop