Ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi, yatsinzwe na Nigeria bihuriye mu itsinda C, aho umukino wabereye kuri Stade Amahoro warangiye Amavubi atsinzwe 2:0 akaba ari umukino witabiriwe na Perezida Paul Kagame.
Ku munota wa 10, Nigeria yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Victor Osimhen wari winjiriye ku rundi ruhande atsinda n’ikirenge ku mupira uteretse watewe na Ademola Lookman, nyuma y’ikosa Mugisha Bonheur yari akoreye Simon Moses inyuma y’urubuga rw’amahina, mu ruhande, nko muri metero 22 uvuye ku izamu.
Ku munota wa 12, Nigeria yari mu mukino yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Victor Osimhen mu rubuga rw’amahina ubwo yari asatiriwe na Manzi Thierry, uhura na Mutsinzi Ange uwushyira muri koruneri ku buryo yashoboraga kwitsinda.
Abasore b’Amavubi bagowe cyane n’ubusatirizi bwa Nigeria binyuze ku bakinnyi bo ku mpande barimo Ademola Lookman na Moses Simon.
Ku munota wa 24, Ntwari Fiacre yarokoye Amavubi akuramo umupira ukomeye wari utewe na Moses Simon, awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.Ku munota wa 37, umutoza w’Amavubi Adel Amrouche yakoze impinduka, Samuel Gueulette asimburwa na Mugisha Gilbert.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itatu y’inyongera. Ku munota wa 45 n’iminota 2 y’inyongera, Nigeria yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Victor Osimhen ku mupira yinjiranye wenyine yasize abakinnyi b’Amavubi barimo Manzi Thierry, aroba umunyezamu Ntwari Fiacre wari wasohotse.

Igice cya mbere cyarangiye Nigeria iyoboye umukino n’ibitego 2-0 bya Victor Osimhen. Mu gice cya kabiri, Nigeria yakomeje gusatira izamu ry’Amavubi harimo uburyo bwabonetse ku munota wa 50 ku mupira ukomeye watewe na Osayi Samuel ari mu rubuga rw’amahina, ushyirwa muri koruneri na Ntwari.
Ku munota wa 52, Amavubi yabonye uburyo bw’igitego ku mupira wahinduwe na Niyomugabo Claude mu rubuga rw’amahina, ushyirwa muri koruneri na Troost-Ekong.
Iyi koruneri yatewe na Hakim Sahabo, Bizimana Djihad ntiyawugeraho, ujya hanze. Ku munota wa 57, Amavubi yakoze impinduka, Muhire Kevin asimbura Hakim Sahabo.
Kugeza ku munota wa 65, Nigeria yagabanyije imbaraga, Amavubi atangira gusatira n’ubwo guhuza mu busatirizi byari byagoranye.
Ku munota wa 88, Amavubi yatsinze igitego ku ishoti ryatewe na Muhire Kevin, umupira usanga Habimana Yves ashyize mu izamu, umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko habayeho kurarira. Umukino warangiye Nigeria yatsinze u Rwanda ibitego 2-0.
Undi mukino wabaye mu itsinda C, Afurika y’Epfo yatsinze Lesotho ibitego 2-0.
Kugeza ubu, itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 10, ikurikiwe na Benin n’amanota umunani, u Rwanda ni urwa gatatu n’amanota arindwi, Nigeria ni iya kane n’amanota atandatu, Lesotho ni iya gatanu n’amanota atanu mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota atatu.
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe rwakira Lesotho mu gihe Nigeria izakira Zimbabwe. Abakinnyi babanjemo mu kibuga ku mpande zombi
U Rwanda:
Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad (C), Hakim Sahabo, Samuel Gueulette Marie Leopold, Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.
Nigeria:
Nwabali Stanley Bobo, Aina Temitayo, Wilfried Ndidi, Paul William Ekong (C), Ademola Lookman, Victor Osimhen, Samuel Chukwueze, Samuel Bright Osayi, Moses Simon, Alex Iwobi na Bassey Calvin.