Igihugu cy’Ubushinwa cyakoze Izuba rizajya ricanira abaturage bacyo gusa bakaba bateganya ko hazongerwa amasaha y’akazi akava ku masaha 13 akagera ku masaha 24 mu rwego rwo kongera ubukungu bw’icyo gihugu.
Iri zuba Ubushinwa bwakoze rizajya rirasa ku mugoroba rikarenga mu gitondo mu gihe izuba risanzwe riba rirashe.
Iri zuba kandi rifite ubushobozi bwo guhindura umwijima ukavamo umucyo. Ibi Ubushinwa bu bigezeho nyuma y’aho bwari bumaze kugerageza iri zuba ry’irikorano [Artificial Sun] inshuro ebyiri zoze bakaza gusanga rikora neza nta kibazo rifite.
Ugendeye kuri raporo z’Ibigo bikomeye mu gukora ubushakashatsi usanga u Bushinwa butanga hafi 32% by’umusaruro w’inganda ku Isi, bakaba bizeye ko iri zuba ry’irikorano rizabafasha kongera umusaruro ukagera kuri 70%.
Ubushinwa bwongeye kugerageza ikoranabuhanga rya ‘Nuclear Fusion’ aho hahuzwa imbaraga z’izuba rikorano n’izuba risanzwe kugira ngo bibyare urumuri rukomeye bikaba bikorwa mu mushinga wa ‘Experimental Advanced Superconducting Tokamak [EAST]’ uzwi cyane mu gukora ‘China Artificial Sun’.
Umushinga wo gukora izuba rihangano ry’Ubushinwa watangiye mu mwaka wa 2006 gusa utangirira mu igerageza , ariko kugeza ubu , abahanga bavuga ko umushinga ugeze aheza.

Inkuru ya : Bonheur Yves