Kuri iki cyumweru ubwo Abasiramu bose bahuriraga kuri Pele Stadium iherereye i Nyamirambo mu guhango wo kwizihiza Eid Al-Adha , bizwi nk’Amasengesho mutagatifu , Abasilamu bose basabwe gukomeza gusengera ubumwe, amahoro ndetse n’iterambere rirambye.
Abasiramu bakora uyu mugenzi bawukuye kuri Aburahamu wemeye gutamba umwana we Isaka ariko Imana ikamumanurira igitambo gikwiriye aricyo umwana w’intama.
Mufti w’u Rwanda, Mussa Sindayigaya yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abasengera mu Idini rya Islam gukomeza gukorera neza Igihugu cyabo , basengera amatora agiye kuza kugira ngo azabe mu mahoro n’umutuzo.
Yagize ati:”Twese tugomba kugira uruhare mu Matora kugira ngo azagende neza , twitorera abafitiye Igihugu n’Abanyarwanda akamaro muri rusange.Turasaba Abasiramu n’Abasiramukazi gukomeza gusengera amatora azabe mu mutuzo”.
Mussa Sindayigaya agaruka kuho u Rwanda ruvuge mu myaka 30 ishize yagize ati:”Nk’uko Muhammad yabivuze ngo udashima abantu ntabwo ashima Imana, turabizi neza ko
gushimira abantu ari ingenzi cyane.
Mariam Tumukunde Umusiramu wo mu Nyakabanda aganira n’itangazamakuru yavuze ko umunsi wa Eid Al-Adha ari ingenzi kuri bo by’umwihariko abagore.
Ati:”Ni umunsi Imana yaduhitiyemo , ni umunsi w’igitambo , ni umunsi wo gusangira no kuba hamwe”
Jamali Maboyo we yagaragaje ko Abasiramu bakwiriye kuba hamwe.