Advertising

#Amatora2024: Abakozi ba El Classico Beach Chez West mu murindi wa FPR Inkotanyi

06/24/24 18:1 PM

El Classico Beach Chez West , Bar na Restaurant yo mu Karere ka Rubavu ikomeje kugaragaza ugushyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame .Ibi byagaragaye mu ku wa 23 mu Karere ka Rubavu abahakora bamushimira kubyo u Rwanda rumaze kugeraho.

Mu cyapa kinini cyanditseho ngo ‘El Classico Beach NIWE TWAHISEMO’ , abakozi n’Ubuyobozi bwayo bari mu mbaga y’abarenga ibihumbi 250 by’abantu bari bitabiriye uyu muhango nk’uko byemejwe n’Ishyaka rya FPR Inkotanyi banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo [ X ].

Ati:”Perezida Kagame yasuhujwe n’abarenga 250,000 bari bamushyigikiye n’ubwuzu bwinshi ubwo yageraga i Rubavu , ku munsi wa Kabiri mubikorwa bta FPR byo kwiyamamaza mu Matora y’Umukuru w’Igihugu”.

Umuyobozi wa El Classico Beach Nshimiyimana Onesphore wamamaye nka Fire West, anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze , nawe yagaragaje ubwuzu n’ibyishimo byo kwakira Umukandida wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu ndetse anagaruka ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho bikesha Paul Kagame by’umwihariko umutekano Abanyarwanda bafite.

Bamwe mu bakoze ba El Classico Beach Chez West baganiriye na Umunsi.com , bahamije banejejwe cyane n’uko Umukandida bashyigikiye yahageze akabaha impanuro nk’umubyeyi.

Ati:”Nka El Classico Beach, dusanzwe turi mu Ishyaka rya FPR Inkotanyi, ubwo rero twari dutegereje Umukandida wacu ngo aduhe impanuro kuko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi rwose, ntawe utakwishimira kongera kumutora. Niyo mpamvu ubona twitabanye icyapa kiriho ko El Classico Beach Chez West tumukunda cyane”.

Yakomeje agira ati:”Dutindiwe n’itariki”.
Perezida Kagame hacuye mu Karere ka Rubavu, yerekeza mu Karere ka Ngororero.

El Classico Beach Chez West, iherereye ku mazi mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Nyamyumba hafi y’Uruganda rwa Bralirwa n’Amashyuza.

Haba ibyo kurya by’ubwoko bwose, Ifi nziza utasanga ahandi no ku giciro utasanga ahandi. Kuri El Classico Beach Chez West niho hantu usanga Promotion ya TAMIRA IFI MU NYARWANDA aho ugura imwe ukongezwa indi.

Hari amafunguro y’ubwoko bwose, hari aho kwifotoreza, aho gukorera ibirori bitandukanye n’ibindi.

ushaka gutanga Komande wanyura kuri Watsapp cyangwa ugahamagara kuri Numero : 0783256132 / 0789400200.

Sponsored

Go toTop