Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku buzima bwa Mr Ibu kugeza apfuye.
Yitwa John Ikechukwu Okafor gusa yamamaye nka Mr Ibu muri Cinema by’umwihariko muri Nigera [Nollywood]. Mr Ibu yavutse mu 1961.Uyu mugabo yagaragaye muri Filime zirenga 200 muri Nigeria harimo n’iy’uruhererakane [Mr Ibu Series].Mr Ibu yavuye ahitwa Umunekwu mu gace ko mu Burasirazuba bwa Nigeria.Nyuma yo kurangiza amashuri abanza yagiye kubana n’umuvandimwe we ahitwa Sapelle kuko se yari amaze gupfa.
Muri iki gihe ahitwa Sapelle, Mr Ibu , yakoze uturimo dutandukanye duciriritse kugira ngo afashe umuryango we anabone amafaranga amujyana ku ishuri gukomeza kwiga.Mr Ibu yakoze nk’umwe mu batunganya umusatsi, ubundi arafotora anakora mu ruganda rwatunganyaga utubati gusa byamufashije kurangiza amashuri yisumbuye.
Mr Ibu arangije amashuri yisumbuye [Secondary] , yoherejwe muri Kaminuza Ishami ry’Uburezi, gusa aza kuvamo kubera ubushobozi buke.Nyuma yaje kujya kwiga muri Kaminuza y’Icungamutungo n’Ikoranabuhanga [IMT] kuko ariho yashobora kwiga kubera ingano y’amafaranga yari afite.
NI IZIHE FILIME YAGARAGAYEMO ?
Mr Ibu ,yashatse abagore babiri mu buzima bwe.Afite abana barenga 10.Yagaragaye muri filime zirenga 200 harimo izo yakinnye muri 2004, 2005 , 2006 , 2007 kuzamura.Muzo yamamayemo harimo; Mr Ibu and His Son, Coffin Producers, Husband Suppliers , International Players, Mr Ibu In London yasohotse muri 2005 , Police Recruits muri 2003, 9 Wives muri 2005 , Mr Ibu in Prison muri 2006 na Keziha yasohotse muri 2007.
MR IBU YABAYEHO UMUHANZI
Mr Ibu , yagerageje umuziki ndetse ajya muri Studio arandika afata amajwi indirimbo ye irasohoka.Mu mwaka wa 2022 Mr Ibu, yasohoye indirimbo yitwa ‘This Girl’ n’indi yitwa ‘Do you Know’.
Mu mwaka wa 2023 nibwo uyu mugabo yatangaje ko yasanzwemo uburwayi bukomeye bwatumye bamuca akaguru kamwe gusa uburwayi bukomeza kumubera ibamba.Muri iki gihe , Mr Ibu yatangaje ko yafashwe n’uburwayi ubwo yari imbere ya Camera ari gukina filim.Ntabwo haciye kabiri , uyu mukinnyi wa Filime yahise adatangaje ko akeneye amasengesho n’ubufasha bw’amasengesho nk’uko byari bikubiye mu butumwa we yitangiye ari ku gitanda cyo kwa Muganga.
Nyuma y’ubwo burwayi bwose, yabazwemo inshuro zigera ku 8, umuryango we watangaje ko yabazwe kugira ngo ubuzima bwe bugende neza ariko byaje kurangira apfuye tariki 02 Werurwe 2024.