Advertising

Amashusho ya Prezida Kagame y’uburyo yasuhuje abantu bari ku murongo yatonze agiye gutora, akomeje gukora ku mitima ya benshi

15/07/2024 18:46

Kuri uyu wa 1 tariki ya 15 Nyakanga 2024, mu gihugu cy’u Rwanda hose habaye amatora yo gutora umukuru w’igihugu ndetse no gutora abadepite.

Ku ma site agiye atandukanye y’itora hagiye habera udushya, urugero nko muri Gatsibo aho umudamu yabyariye kuri site y’itora, umwana aghita amwita izina ryitiranwa n’irya Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ndetse akongeraho n’izina ry’umuhungu wa Kagame, Ian. aho uyu mubyeyi yise umwana we ‘Ishimwe Ian Kagame’.

Si ako gashya kabaye gusa kuko no kuri site y’itora, aho Paul Kagame yatoreye ndetse n’umuryango we, hari abahuye n’ibyo wakwita ibitangaza bitewe n’uburyo basuhujwemo na Prezida Kagame ubwo nawe yari aje gutora.

Ubwo yahageraga ari kumwe na madamu we, babanje gusuhuza abaturage bari baje gutorera aho bose, ubundi bajya ku murongo gutegereza ko bagerwaho bagatora. ubwo bari bageze ku murongo babanje gusuhuza babiri bari  inyuma ku murongo.

Icyatangaje benshi ndetse gikomeje gukora ku mitima ya benshi , ni uburyo yasuhuje umukobwa wari uri ku murongo.

Uwo mukobwa wari  ku murongo yarebaga imbere, ategereje ko agerwaho, agiye kumva yumva umuntu ari kumukoraho ku rutugu, ahindukiye asanga ni Perezida Paul Kagame uri kumukoraho kugirango amusuhuze.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gukorwa ku mutima n’iyi videwo.

Previous Story

Mukobwa, dore ibizakubaho niba ukunda kubenga abasore cyane

Next Story

Ibyiyumviro bya Livine Nsanzumuhira Ntambara umunyamakuru wa Umunsi.com watoye bwa mbere

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop