Advertising

Amakuru mashya ku buzima bwa Jose Chameleone urembeye muri Amerika

03/06/25 13:1 PM
1 min read

Umunyamuziki Jose Chameleone yashimiye abafana , inshuti ze n’abaganga bamwitayeho by’umwihariko Leta ya Uganda avuga ko yamubaye hafi ahanganye n’uburwayi.

Mu butumwa yageneye abakunzi be nyuma y’igikorwa cyo kumufata ibizamini, cyabereye ku Bitaro bya Massachussetts General Hospital ho muri Amerika kuri uyu wa Kane mu gitondo , Chameleone yashimiye buri umwe wese wamusengeye n’uwamweretse urukundo.

Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze yagize ati:”Byari urugendo rurerure ariko urukundo ruganza byose.Sinzahwema kwiringira ko umucunguzi wanjye azankura muri byose. Icyubahiro n’icy’Imana ibihe byose”.

Joseph Mayanja wajyanwe muri Amerika ubuzima bwe bugeze habi kuri ubu ntabwo yigeze agaragaza uko amerewe nyuma y’ibyo bizamini yafashwe gusa muri Raporo iheruka bavugaga ko impyiko ye itameze neza ndetse ko ngo afite n’uburwayi bwa ‘Infection’ bwakwiriye umubiri wose.

Ubushize kandi Jose Chameleon ntabwo yibagiwe abamusengeye n’abakomeje kumuba hafi.

Ati:”Ndashimira buri wese ukomeje ku nsengera bucece, nari mu bihe bigiye, ndashimira n’abaganga n’abo bose bizeye ko umunsi umwe nzamera neza”.

Yakomeje ashimira Guverinoma ya Uganda ati:”Kuri Leta ya Uganda, ndabashimira cyane. Nkurikije uko abaganga bambwiye , ndasubira mu rugo vuba”.

Jose Chameleone yajyanywe muri Amerika muri Mutarama 2025 arembye cyane ajyana n’umuvandimwe n’abandi bakomeje kumwitaho kugeza magingo aya agishima Imana.

Ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye yakoranye n’abandi bahanzi ndetse n’izo yakoze ku giti cye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop