Abakobwa benshi cyangwa abagore benshi baba bifuza kugirira isuku igitsina cyabo kugira ngo gihore kimeze neze, benshi baba bashaka ko kugira umuhumuro mwiza.
Ariko kenshi birangira byose babyishe kuko ahubwo haturukamo impumuro mubi kurushaho.
Dore amakosa aba yakozwe mu kwita ku gitsina cyabo:
Kozamo bakoresheje isabune nyinshi: Abakobwa benshi bumva ko bakoresheje isabune nyinshi ishobora gutuma mu gitsina cyabo haturukamo impumuro nziza ariko birangira nabi kuko ayo masabune ashobora gutuma hazamo ama infections.
Guteramo imibavu/ parufe: Hari ubwo umukobwa yumva ashaka ko mu myanya yibanga ye yavamo umuhumuro mwiza agateramo parufe ariko burya aba yiyica kuko bituma azanamo indwara zirimo infection.
Kugura amakariso mabi: Hari ubwo umukobwa mu kwiyitaho kandi birangiye aguze amakariso ashobora gutuma arwara kurushaho kuko ayo ma kariso amutera uturwara.
Kunywa ikawa ndetse na soda nyinshi’ Ese waruzi ko iyo unywa fanta cyangwa soda nyinshi ndetse nikawa bigira ingaruka ku mihumurire y’igitsina cyawe!! Ndavuga abakobwa.
Bigabanye utangire unywe bicye.KwikorakoraIyo umukobwa ahora akorakora igitsina cye nabyo bituma gihorana umuhumuro mubi ndetse binamutera indwara zirimo infection.
Kuryama udakarabye mu gitsina nyuma yo gutera akabariro: Ibi nabyo iyo utabikora niho mu gitsina cyawe havamo umuhumuro mubi cyane.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source : Pulse