Ubwo yabazwaga niba azasubira mu rukundo , uwahoze ari ukunzi Buravan , atazuyaje yasubije ko azarubiramo.
Umukobwa wahoze ari umukunzi wa nyakwigendera Yvan Buravan, Chiffa Marty yabajijwe n’umwe mu bamukurikira niba ateganya gusubira mu rukundo, asubiza ko uwo Yvan Buravan azamwoherereza ari we bazakundana
Yabivuze ubwo yari yatanze umwanya kubamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ngo bamubaze ibyo bashaka. Kuva Buravan yakwitaba Imana, uyu mukobwa utuye I Burayi abamukurikira bakunda kubona ubutumwa bw’amaganya ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yakoresheje izina ‘Van’ yakundaga kwita Yvan Buravan ko azamwoherereza umuntu. Uyu mukobwa yamenyekanye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda nyuma y’urupfu rw’uwari umukunzi we Buravan.