Iga muri Kaminuza ya mbere mu Rwanda UTAB ! Ubu wakwiyandikisha ukitegura kwiga muri iyi kaminuza yigisha n’uburezi

22/03/2023 14:41

Kaminuza ya UTAB ni imwe muri Kaminuza nziza ndetse zigezweho hano mu Rwanda dore ko itanga amasomo atandukanye arimo n’Uburezi.Kuri ubu abantu bashaka kwiga muri iyi Kaminuza bakinguriwe imiryango bashyirirwaho uburyo bwo kwiyandikisha nk’uko bisanzwe.

Mu itangazo rirerire basohoye, ubuyobozi bw’iri shuri , bwagaragaje ko gahunda yo gutangira kwiyandisha kubanyeshuri bashaka kwiga muri gahunda y’ibiruhuko cyangwa se ‘Holiday Program’ yatangiye bavuga ko aya mahirwe yo kwiyandikisha kubashaka kwiga muri iyi gahunda ya ‘Holiday Program’ azarangira tariki 2/4/2023 saa sita z’ijoro.

Bagize bati:” University Of Technology and Arts Of Byumba ( UTAB), iramenyesha abifuza kuyigamo muri gahunda y’ibiruhuko (Holiday Program) ko kwiyandikisha byatangiye bikazarangira ku itariki 2/4/2023 saa sita z’ijoro.Abarimu n’abandi bakora mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’andi babyifuza bose barararitswe.Amasomo azatangira ku itariki 3/4/2023.

Kugira ngo usaba yemererwe kwiga agomba kuba afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye,akaba yaratsinze nibura amasomo 2 y’ingenzi (Two Prencipal Passes in core subjects). Ibindi bisabwa murabisanga ku rubuga rwa UTAB www.utab.ac.rw”.


Hasi kuri iri tangazo bakomeje bagaraga neza amasomo aboneka muri UTAB nk’uko twabiberetse kurupapuro rw’ubutumire (Itangaz0) rwasohowe n’ubuyobozi bwa UTAB ndetse n’andi makuru ajyanye n’itangazo.


Advertising

Previous Story

Ubushakashatsi: Ubukene n’ingeso y’ubuhehesi mu bituma abasore batagishaka kubaka ingo

Next Story

Pasiteri yavuze uburyo yageze mu ijuru intumwa Petero igashaka kumusambanya

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop