Dore ibintu 5 udakwiye kwirengagiza niba wifuza kugira ubuzima bwiza

21/03/2023 18:50

Bimwe mu bintu umuntu adakwiye kwirengagiza mu buzima bwe bwa buri munsi cyane ko icyambere ari ubuzima bikaba akarusho iyo ari bwiza ariko na none umuntu niwe ugira uruhare rw’uko ubuzima bwe bukwiye kugenda.

Bimwe mu bintu byagufasha kugira ubuzima bwiza buzira indwara za hato na hato
Kwiga kurya ibiryo witeguriye.Abashakashatsi bavuga ko kurya ibiryo wateguriye iwawe birushaho gufasha kuko umuntu abasha kurya ibyo ashaka kandi yateguye uko ashaka. Ikindi ni uko iyo uriye ibyo wateguye cyangwa wagize uruhare mu gutegura bishobora kukurinda indwara ziterwa n’isuku nke kuko uba wabyitayeho kurushaho.

Kunywa amazi menshi.Amazi nayo ni ingirakamaro cyane ku buzima bw’umuntu. Abashakashatsi bavuga ko kunywa amazi biruhura mumutwe ndetse bikanafasha igogora. Bituma imitsi irambuka amaraso agatembera neza. Amazi anyobwa hakurikijwe ibiro by’umuntu kuko atari byiza kurenza urugero.Gukoresha amazi meza buri munsi kandi cyane cyane mu gitondo mbere yo kugira ikindi ushyira mu kanwa bishobora gufasha mu gutunganya inzira z’igogora.

Kunywa kawa.Abahanga mu by’imirire bavuga ko kunywa kawa y’umukara (Black coffee) bifasha gutwika ibinure byo mu mubiri bityo amaraso agatembera neza mu mubiri. Bavuga kandi ko kunywa byibuze uturahuri hagati ya 3-5 twa kawa bishobora gutuma umuntu aramba mu gihe yadukoresheje neza.

Gufata akaruhuko.Kuruhuka ni ngombwa mu gihe umuntu yakoze. Abashakashatsi bavuga ko iminota 30 ku munsi mu masaha ya kumanywa ihagije kugirango ubwenge bube busubiye ku gihe.Imyitozo ngororamubiri.Gukora imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu bifasha kugira ubuzima bwiza kuko bituma buri rugingo rubasha gukora neza ndetse no gusohora umwuka.
Abahanga mu bujyanye n’ubuzima bavuga ko imyitozo ngororamubiri kabone nubwo yaba kugenda gahoro n’amaguru bifasha kuruhuka mu mutwe no gutekereza neza.

Advertising

Previous Story

Ibyo wamenya kubahanzi bapfiriye kurubyiniro imbere y’abafana babo

Next Story

Rusizi: Umugabo uzwi nka Moso ukekwaho kwicisha umugore we inyundo arashakishwa uruhindu

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop