Rusizi: Umugabo uzwi nka Moso ukekwaho kwicisha umugore we inyundo arashakishwa uruhindu

21/03/2023 19:32

Umugore witwaga Nyiransabimana Dorothée wari ufite imyaka 50, abana n’umugabo we witwa Hategekimana Jean Damascène uzwi nka Moso na we w’imyaka 50, bari bamaranye imyaka 11 yaramwinjiye, mu mudugudu wa Muhari, akagari ka Kamatita, umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, yasanzwe mu nzu yapfuye, bikekwa ko yishwe n’uwo mugabo we amukubise inyundo mu mutwe, agahita atoroka.

Amakuru umunyamakuru wa Bwiza.com yahawe na bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera, agashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux, avuga ko Ubwo Nyiransabimana Dorothée yari amaze gupfusha umugabo bari babyaranye abana 2, yinjiwe na Hategekimana, babana badasezeranye, imyaka yari ibaye 11.
Umwe muri aba baturanyi yavuze ko nta makimbirane azwi bari bafitanye, dore ko nta n’imitungo bagiraga ngo bayipfe kuko bose bari batunzwe no guhingiririza. Ati: “N’ubu turacyibaza icyo yamuhoye cyatuyobeye. Dutegereje ikizava mu isuzuma rya muganga n’iperereza rya RIB kuko uwo mugabo we yahise atoroka n’ubu yabuze, akaba agishakishwa n’iperereza rikomeje. Twifuza ko afashwe yaburanishirizwa hano akatubwira mu by’ukuri icyabimuteye.’’

Gitifu Ingabire yatangaje ko amakuru y’uru rupfu bayamenye mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku cyumweru ku wa 19 Werurwe, bayahawe n’umwe mu nshuti z’umuryango wari ugiyeyo areba iby’abakobwa babyariye iwabo muri uyu mudugudu.Ati: “Ubusanzwe uyu mugabo yabanaga n’uwo mugore mu rugo yamwinjiye amusangamo umugabo wa mbere yamusizemo. Bahabanaga n’umukobwa wa 2 nyakwigendera yasigiwe n’umugabo wa mbere,kuko yamusigiye abana 2, umukuru yarahsatse.’’Yakomeje ati: “Uyu mukobwa w’imyaka 19 yahabyariye kabiri, ubu aranakuriwe,ahatwitiye iya 3. Ubwo iyi nshuti y’umuryango yari ihageze ku cyumweru mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ireba abakobwa babyariye iwabo, yasanze urugi rw’iwabo rukingiye inyuma,ahamagaye uwo mukobwa aramwitaba,yibaza uburyo amwitaba urugi rukingiye inyuma biramuyobera.’’

Avuga ko igihe yari akibyibazaho, umukobwa yamubwiye ko yari yiriwe aryamye n’abana be,ko batigeze basohoka, batanigeze barya,n’inzara bayumvise ari uko amuhamagaye, kuko mugitondo abyutse yakoze ku rugi rw’icyumba cye akumva rurafunze, anafite intege nke kuko akuriwe, ntiyita ku by’urugi rufunze ajya kwiryamira n’abo bana,umwe w’imyaka 7 undi w’imyaka 2.Umugabo ngo yaciye ingufuri yari ikinze hanze, ageze ku cyumba cy’uwo mukobwa asanga na cyo gikingiye inyuma na ho aca ingufuri ngo basohoke, amubajije aho nyina ari umukobwa amusubiza ko akeka ko ari mu cyumba cye kuko kuva bwacya batarabonana.Umugabo ngo yanamubajije aho uwo mwinjira ari,umukobwa amubwira ko yigeze kumwumva mu ma saa sita z’ijoro akingura icyumba cy’uwo mukobwa afata telefoni y’uwo mukobwa aragenda,ibindi atabimenye.

Mu makuru uwo mukobwa yatanze, yavuze ko yahamagaye nyina akumva ntiyitaba, bagiye kureba mu cyumba cye basanga na cyo gikingiye inyuma, baciye ingufuri binjiye babona aryamye adahumeka, yiyoroshe.Umukobwa amukozeho abona ntanyeganyega, amworosoye asanganirwa n’urushunzi rw’amaraso,yapfuye, yakomerekejwe bikomeye mu mutwe, igice cy’ibumoso hejuru y’ugutwi,bigaragara ko ari nk’inyundo yakubiswe.

Uyu muyobozi avuga ko akihagra yahise ahamagara RIB, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma. Ati: “Nta makimbirane azwi bari bafitanye ni cyo kikidutera urujijo. Bikekwa ko yaba yaramwishe mu rukerera rwo ku cyumweru, kuko ku wa 6 bari biriwe basangira inzoga kuri santere y’ubucuruzi ya Peru, barataha bararyama. Ku Cyumweru umunsi wose umugabo ntiyongera kuboneka,ajyana telefoni y’umugore n’iy’uwo mukobwa, azikura ku murongo, n’ubu aracyashakishwa.’’

Gitifu Ingabire akomeza avuga ko nubwo bo amakimbirane batayabonaga nk’ubuyobozi,ashobora kuba yari ahari atagaragara hanze,kuko umuntu atapfa kwica undi gutyo gusa,bikazagaragazwa n’iperereza.Gusa ngo biragoye gukurikirana amakimbirane ataragaragara hanze, ariko ko n’ingo zibana mu bakimbirane agaragara bazifite, banafite impungenge ko mu minsi mike, hari izishobora na zo kwamburana ubuzima nubwo bakomeza kuzikurikiranira hafi, cyane cyane ko bigaragara ko zigeze ku rwego rwo gutabarizwa.

Yasabye abagize umuryango kwirinda ibikorwa nk’ibi bikurura urupfu kuko n’uwishe undi nta nyungu abibonamo,anasaba abaturage kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe aho bakeka hose ibimenyetso by’imibanire mibi ,abayifite bagatabarwa bitaragera aho hagira uwica undi.
Si ubwa mbere muri uyu murenge umwe yica uwo bashakanye kuko hari ingero zirenze rumwe z’ibyawubayemo mu myaka ishize, uyu muyobozi akavuga ko ubukangurambaga bukomeje ngo ingo zibanye nabi zive ibuzimu zigaruke ibuntu, bitabaye ibyo habe hagira igikorwa ngo barengere ushobora kwicwa.Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Mbere.
BWIZA

Advertising

Previous Story

Dore ibintu 5 udakwiye kwirengagiza niba wifuza kugira ubuzima bwiza

Next Story

Umunyamideli Moses Turahirwa yambaye akajipo kagufi yazengerutse Musanze atanga amasogisi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop