Umunyamideli Moses Turahirwa yambaye akajipo kagufi yazengerutse Musanze atanga amasogisi

21/03/2023 21:10

Umunyamideri, Moses Turahirwa yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto ye imugaragaza yambaye ijipo ahagaze mu buryo bumenyerewe ku bakobwa iyo bifotoza.

Kuri iyo foto yanditseho amagambo agira ati “Nyampinga wa Musanze”Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ikomeye mu Rwanda ya Moshions, yagarutsweho cyane muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’amashusho yagaragayemo ari gukora imibonano mpuzabitsina n’ababandi bagabo.

Uyu musore waje no kwemera ko ugaragara muri ayo mashusho, ari we koko, yasabye imbabazi ku baba barakojejwe isoni na yo, avuga ko azagaragara muri film iri gukorwa ku bijyanye n’imyororokere y’Ingagi, ariko habaye ikibazo akaza kubacika akajya hanze mu buryo bw’impanuka.Ni amashusho yatanzweho ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi banengaga uyu musore w’Umunyarwanda, bavuga ko iby’ariya mashusho ari ishyano ryari rwagwiririye u Rwanda.

Moses ubu yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto imugaragaza yambaye imyambaro imenyerewe ku bakobwa, ndetse yifashe mu buryo bumenyerewe cyane ku bakobwa bakunda kwifata iyo bariho bifotoza.Ni ifoto bigaragara ko yayifatiye mu karere ka Musanze aho uyu musore amaze iminsi azenguruka ahereza abantu batandukanye amasogisi yo kwambara ariho ibirango bya Moshion.

Uwitwa Urinde Wiyemera, umwe mu bashyize iyi foto kuri Twitter, yagize ati “Umukobwa wacu ngo mutahe.”Abagiye batanga ibitekerezo kuri iyi foto, biganjemo n’ubundi abanenze imyitwarire y’uyu musore wagaragaye yifashe mu buryo butamenyerewe ku b’igitsinagabo.Uwitwa Mugabe Musaka na we yagize ati “Iki na cyo ni icyorezo, nuko leta iba yirengagiza bimwe na bimwe.”

Advertising

Previous Story

Rusizi: Umugabo uzwi nka Moso ukekwaho kwicisha umugore we inyundo arashakishwa uruhindu

Next Story

Umugore yahishuye ko imbuga nkoranyambaga zamuhaye umugabo mwiza babana

Latest from Imikino

Go toTop