Amafoto / Screenshot y'amashusho yashyizwe kuri instagram ya Agasaro Tracy

Agasaro Tracy yateranye imitoma n’umugabo we aramusoma anamushimira ko amufata nk’umwamikazi buri munsi

12/04/23 15:1 PM
1 min read

Kuri uyu munsi tariki 04 Ukuboza 2023, aba bombi  bishimira ko bujuje imyaka 2 mu rukundo babana nk’umugabo n’umugore.

 

Tracy Agasaro yafashe umwanya agaragariza abamukurikira iby’urukundo rwabo binyuze mu magambo babwiranye.

Agasaro Tracy ati:”Hari ubwo umuntu abura amagambo yo kuvuga neza akabura naho yahera asohora ayari mu mutima we”. Kuri uyu munsi nta byinshi mfite byo kuvuga , gusa nujujwe n’amarangamutima menshi kuko icyo mfite cyo kuvuga ni nti , nkunda ubu bumwe n’uyu mugabo uri hano”.

 

Nejejwe n’imyaka 2 tumaranye dushakanye kandi imyinshi iri imbere yacu, Rene Patrick”.

Mu mashusho yuzuye urukundo n’amarangamutima yabo bombi ,bigaragara ko bayafashe bagamije gushimirana.Muri aya mashusho yuzuye ibyishimo , Agasaro yagize ati:

 

”Warakoze guhora umbwira ko ndi mwiza buri munsi”.Umugabo we nawe yagize ati:” Ndagukunda mukobwa mwiza kandi niteguye kumarana imyaka 100 nawe” [ Ahita amusoma].

Urukundo rw’aba bombi rukomeje kwigisha benshi uko bakundana.

Amafoto / Screenshot y’amashusho yashyizwe kuri instagram ya Agasaro Tracy

 

Go toTop