Advertising

Agasaro Diana wabyaranye na Bruce Melodie yamwandikiye amusaba indezo

04/26/24 8:1 AM

Umugore witwa Agasaro Diane uvuga ko yabyaranye na Bruce Melodie yamwandikiye ibaruwa amusaba kuzuza inshingano z’umubyeyi agatanga indezo.Anyuze ku munyamategeko we Turahirwa Theogene , Agasaro yandikiye 155AM Ltd na Bruce Melodie abasaba ko bakemura ikibazo cy’indezo y’umwana ba babyaranye.

Muri iyi baruwa IGIHE dukesha iyi nkuru bafitiye Kopi ngo , ununyamategeko wa Agasaro yandikiye Bruce Melodie na 155 AM mu nyungu z’umwana aba bombi babyaranye muri Nzeri tariki 1 , 2015.Umunyamatege ko avuga ko iyi baruwa ikurukiye ibiganiro Agasaro yagiranye na Bruce Melodie mu bihe bitandukanye cyakora ntabashe kuzuza ibyo babaga bumvikanye.

 

Ati:”Mu biganiro mwagiye mu girana mu bihe bitandukanye wananiwe kuzuza inshingano za kibyeyi zo gutanga indezo … Kugeza ubu Agasaro Diane niwe wirya akimara kugira ngo abonere umwana ibimutunga, imyambaro, Amafaranga y’Ishuri no kwivuza”. Muri iyi nyandiko Bruce Melodie yibukijwe ko akwiriye kuzuza ibyo bumvikanye mu buryo bwihuse bitaba ibyo bakiyambaza amategeko uwo muhanzi akazirengera ikiguzi cyose kizasabwa.

Ati:”Tukaba rero tugusaba kubahiriza inshingano zawe mu bwumvikane ku buryo bwihuse bitaba ibyo tukiyambaza inzira z’ubutabera kandi mukaba muzirengera ikiguzi cyose bizatwara kugira ngo u utabera butangwe.Tubashimiye uko mugiye gukemura iki kibazo mu maguru mashya.

1 Comment

  1. Turanenga abagabo batita kubana babyaye Ari abaziranenge arknabanyina si shyashya ujya kubyarana numugabo kd ubiziko afite urugo ntago byapfa koroha mukwiye gucubwenge bitaribyo abobana nibo muhemukira

Comments are closed.

Previous Story

Abarimu batize uburezi bamenyeshejwe igihe bazahugurirwa

Next Story

Ashaka kubatizwa ! Dj Brianne yongeye kuvuga ku burwayi bugiye gutuma bongera kumubaga

Latest from Imyidagaduro

Dj Dizzo yapfuye

Dj Dizzo wari umaze igihe arembeye mu Bitaro arembejwe n’uburwayi bwa Kanseri yapfuye nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko atari kurenza muri
Go toTop