Advertising

Agaragara nk’uwarembye ! Umuraperi Lil Wayne akomeje gutera benshi ubwoba

12/04/23 13:1 PM

Ubwo Lil Wayne yari mu kiganiro kuri Radio ya Young Money [Young Money Radio], yateye abafana be ubwoba kubera uburyo yagaragaye.

 

Uyu muhanzi wamamaye cyane ku Isi mu njyana ya Hip Hop, akomeje kwibazwaho bavuga ko ashobora kuba arembejwe n’amenyo cyangwa ubundi burwayi bukomeye.

 

Nk’uko bigaragara mu mashusho ye yashyizwe hanze n’abantu batandukanye by’umwihariko ibyamamare byo muri Holly, Lil Wayne washinze Lebal ya Young Money yagaragaye asa n’urimo guhisha ikintu.

Uretse amenyo ye abarebye iki kiganiro babonaga ko asa n’umurwayi gusa wihagazeho ariko nanone akaba arwaye uburwayi budasanzwe.

 

Si ubwambere Lil Wayne agaragaye asa gutya dore ko mu minsi yatambutse nabwo yagaragaye kuri Supersports 1 , ubwo yagarukaga ku ikipe ya Lakers abasaba ko bakuramo umukinnyi witwa Anthony Davis kugira ngo babashe kuba ikipe ya Mbere.

 

Ikigniro [Postcast] yiswe Young Money Radio Show, cyibanda kubiganiro by’imyidagaduro , akaba ari Lil Wayne wayishinze arinawe nyiri Young Money yabayemo abahanzi batandukanye barimo; Drake , n’abandi.

Sponsored

Go toTop