Advertising

Abasore: Menya amagambo atuma umukobwa akwishimira akiyumva

06/24/24 9:1 AM

Ubusanzwe umukobwa cyangwa umugore agira umutima woroshye ukururwa n’amagambo abwirwa rimwe cyangwa kenshi ariko akaba akemenyero.Ese wowe musore ni ayahe magambo usabwa kugira nyambere ubundi ukamwegukana.

Ibi byose, bizaba mu gihe washyize imbere urukundo rwanyu , kuganira bikaba urufunguzo rwo gushaka kubana neza.

DORE AMAGAMBO WOWE MUSORE UBA USABWA KUGIRA NYAMBERE.

1.Mushimire imico ye.

Niba waramaze kumenya ko agira imico myiza, ukwiriye kuyimushimira ukoresheje uburyo bwose.Mu bwire ko uko yitwara bigushimisha buri munsi.

2.”Ndakwishimira”.

Iri jambo kuribwira umukobwa niyo mwaba mudakundana cyangwa utamwiyumvamo, bimutera akanyamuneza akamva ko ari wowe akeneye.Ita kujya urisubiramo inshuro nyinshi cyane.

3.”Waranzamuye”.

Umukobwa mukundana cyangwa mubana umunsi ku munsi , ariko ukunda ashobora ku kuzamura mu ntera, mu ntekerezo no mu bundi buryo , ku buryo ushobora ku mwishimira ukanabimubwira.Uku kubivuga , bizatuma arushaho kugukorera neza nawe arusheho kugukunda.

4.”Uranshimisha”.

Niba agushimisha bivuge , ubimubwire ushikamye bizatuma amapeti ye yiyongera maze nawe yumve ko yagutsindiye cyangwa ko imbaraga ze zidapfa ubusa.

5.”Nkunda uko ukorana imbaraga”.

Nta cyiza nk’umugore ukorana imbaraga agamije guteza imbere uwo bakundana.Uwo mukobwa namenya ko akunezeza rero, menya ko wageze ku byo wifuzaga kuko imbaraga ze azahita azongera rwose.

6.”Ni wowe bufasha bwanjye”.

Nta muntu n’umwe, utishimira kuba umufasha wamugenzi we.Haba ababana nk’umugore n’umugabo, cyangwa abakundana, isengesho rya buri umwe wese muri bo , ni uko akwiriye kuba umufasha mwiza.Umunsi weruye ukamubwira ko ari umufasha mwiza wawe, uzaba wabigezeho.

7.”Nkunda uburyo dufashanya”.

Nibyo, byashoboka ko mufashanya ariko we akaba atari yakubona umushimira.Uyu munsi iga kumubwira uburyo ubufatanye bwanyu ari ingenzi cyane.

Isoko: Southern Living

Sponsored

Go toTop