Abantu benshi ntibabyitaho ariko birakwiye ko ubyitaho. Hagati y’umugabo n’umugore akenshi igikorwa cyo gutera akabariro gifatwa nkimwe mu nzira nziza yo kwita ku mugabo.
Dore ibintu ukwiye kwirinda gukora mbere yuko mutera akabariro:
Cunga ibyo urya: Mbere Yuko ujya mu gikorwa cyo gutera akabariro, irinde kurya ibiryo bitagira icyo byongera mu mubiri wawe, rya ibiryo byongera imbaraga mu mubiri wawe kuko byagufasha gukora igikorwa ufite akabaraga.
Irinde kunywa inzoga nyinshi: Kunywa inzoga nyinshi mbere yo gukora cyangwa gutera akabariro si byiza kuko bishobora kukugiraho ingaruka zikomeye cyane ko zishobora gutuma igikorwa mugiyemo kitagenda neza.
Irinde kogosha ubwoya bwo ku myanya y’ibanga yawe : Mbere Yuko ujya mu gikorwa cyo gutera akabariro, si byiza ko wogosha mbere yuko mutera akabariro kuko bishobora kongera amahirwe yo kwanduzanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Kwibagirwa koga: Mbere yo gukora cyangwa gutera akabariro, si byiza ko wibagirwa gukaraba kuko ni byiza ko ujya muri icyo gikorwa umaze gukaraba usa neza Kandi uhumura neza nta mwuka mubi.
Irinde kwitera imibavu: Mu gihe mugiye gutera akabariro hagati yanyu si byiza ko witera imibavu cyangwa parufe kuko zishobora guhumurira uwo mugiye gukorana igikorwa bikamubangamira.
Source: Pharmeasy