Abashakanye: Dore ibintu byiza biba kumibiri yanyu mu gihe mwakoze imibonano mpuzabitsina mu gitondo

02/09/2023 07:01

Iyo bigezeku gikorwa cyo gutera akabariro abntu batekereza ibintu 2 gusa; Uko biza kuba bisa n’uko barabyitwaramo nyamara bakibagirwa ko hari ibindi bintu by’ingenzi bigera k’umubiri wawe muri icyo gihe.

 

 

Twifashishije ikinyamakuru Healthline cyandika k’ubuzima cyane , tugiye kukugezaho ibyoza byo gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo.

 

 

1.Bigabanya umujagararo: Ubushakashatsi bwagaragaje ko gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo bituma habaho gutakaza imisemburo itera umujagararo bityo ukaba wakwirirwa neza.Gukora imibonano mpuzabitsina bituma wirirwana akanyamuneza.

 

 

2.Bigabanya uburibwe: Gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo bituma uburibwe ushobora kugira bugenda.Ibi kandi bigaragazwa n’uko muri iki gikorwa hasohoka umusemburo wa Endorphins nawo ufasha umuntu kwirirwana akanyamuneza.

 

 

3.Bifatwa nko gukora siporo : Gutera akabariro bitwika ibinure ninayo mpamvu bivugwa ko kubikora mu masaha ya mu gitondo ari ugukora imyitozo.

 

 

4.Ni byiza kubwonko : Gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo ni byiza kubwonko nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi butandukanye.Ibi kandi bituma umubiri ugira ubudahangarwa kuko umubiri wawe , ugira ubushobozi bwo kurwanya za Bagiteriya, Virusi,  n’izindi mikorobe zitandukanye.

 

 

5.Bishobora gutuma ugaragara nk’ukiri muto: Gutera akabariro mu masaha ya mu gitondo bituma ubikora agaragara nk’ukiri muto inyuma kubera imisemburo ya Oxytocin, Beta – endorphins , ….Ibi byose tugarutseho haraguru bisabwa gukorwa n’abantu bakuru bubatse.

Advertising

Previous Story

Kubera umujinya mwinshi 50 Cent yamennye umutwe umunyamakuru nyuma yo kumutera mikoro ngo nuko bayimuhaye itarimo gukora

Next Story

Umuhanzikazi Oda Paccy yifurije Abanyarwanda kugira amafaranga abasabira n’umugisha ku Mana muri uku kwezi benshi barabimushimira

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop