Umuraperi w’umunyamerika 50 Cent yajugunye Mikoro bari bamuhaye idakora mubafana bari bitabiriye igitaramo cye yise ‘Final Lap’ muri Los Angeles kuwa Gatanu maze ifata umugore w’umunyamakuru kuri Radio ‘Power 106’ witwa Bryhana Monegain.
Uyu muraperi ubwo yari kurubyiniro muri Crypto.com Arena mujoro ryo kuwa Gatatu muri iki gitaramo cye kizengeruka, yahawe Mikoro ebyiri zose akazigerageza agasanga ntizikora, iyambere yayirambitse hasi arinaho yahawe iya kabiri yaje kumutera umujinya maze akayijugunya mubafana.
Videwo zasakaye zigaragaza uyu muraperi ajugunya Mikoro ariko ntuzagarahaza uwo yafashe, Nyuma nibwo uwitwa Bryhana Monegain yatanze ikirego kuri Police kugeza ubu 50 Cent akaba akurikiranweho icyaha cy’ihohitera.
Amazina nyakuri y’uyu muhanzi ni Curtis James Jackson III, ni umunyamerika w’umuraperi akaba umwanditsi w’indirimbi, umukinnyi wa film, umu ‘producer’ ndetse akaba ari n’umushoramari.
Yamenyekanye muri 2000 ubwo yakoraga ‘album’ yise ‘Get Rich or Die Trying’ yaje kujya ahagaragara muri 2003 igakundwa cyane ndetse akamugira icyamamare mujyana ya ‘Hip Hop’.
Src:NDTV