Advertising

Abanyeshuri bafashwe bari gusambanira mu ivuriro barirukanwa

15/03/2023 19:44

Mu gihugu cy’Uburundi abanyeshuri bafatiwe mu ivuriro barimo gusambana, ubuyobozi bw’ishuri bigaho bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo kubirukana burundu.

Nk’uko byemejwe aba banyeshuri biga mu ishuri rya Lycée Technique Kiremba -Sud bafashwe barimo gusambanira ku gitanda cy’umurwayi, mu kigo nderabuzima cya Kiremba mu ntara ya Bururi kuwa Gatandatu tariki ya 12 Werurwe, bakaba bombi bari mu gikorwa cy’urukundo cyo gusura abarwayi.

Nk’uko itangazo ryasohowe n’ishuri kuwa Kabiri tariki ya 14 werurwe 2022, rigaragaza ko ikigo cy’ishuri abo banyeshuri bigaho cyatangaje ko abo banyeshuri bombi birukanwe nyuma yo gufatirwa ku gitanda cy’umurwayi bari bagiye gusura barimo kuhasambanira.Umuyobozi w’ishuri Lycée technique Kiremba -Sud yemeje ko umuhungu n’umukobwa bari abanyeshuri be bahise birukanwa, kubera ayo mahano bakoreye ku kigo nderabuzima.
Muri rusange abo banyeshuri bafashwe basambana ni umuhungu witwa Mugisha David wigaga mu mwaka wa mbere, na Nzoyikorera Beoline wigaga mu mwaka wa kabiri mu mashuri yisumbuye.

Previous Story

Perezida Kagame akinnye umupira w’amaguru mu buryo budsanzwe –REBA VIDEO

Next Story

Pasiteri yafunze urusengero nyuma yo gutsindira Miliyoni 100 muri Betting

Latest from Inkuru z'urukundo

Abasore gusa: Amagambo 10 aryohera umukobwa

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire, amagambo akora ku mutima ashobora kugira uruhare rukomeye mu gushimangira umubano hagati y’abakundana. Amagambo meza atuma umukobwa yumva akunzwe, yubashywe,
Go toTop