Perezida Kagame akinnye umupira w’amaguru mu buryo budsanzwe –REBA VIDEO

15/03/2023 17:25

Umunya-Nigeria Jay Jay Okocha yafashije ikipe y’u Rwanda irimo Perezida Kagame gutsinda iya Gianni Infantino uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, yari igizwe n’abarimo Umunya-Brazil Cafu.
https://www.youtube.com/watch?v=o6TxaqRiauY

Ni mu mukino wa mbere wakinwe mu irushanwa rihuza amakipe y’abakanyujijeho nka kimwe mu bikorwa bishamikiye ku Nteko Rusange ya 73 ya FIFA iri kubera i Kigali.Umukino ufungura wahuje Ikipe y’u Rwanda irimo Perezida Paul Kagame n’iya FIFA irimo Gianni Infantino.U Rwanda rwatsinze uyu mukino ku bitego 3-2 rukomeza mu kindi cyiciro.Umunya-Nigeria Augustine Azuka Okocha wamamaye nka Jay-Jay Okocha, ni we watsindiye u Rwanda ibitego bitatu byabonetse muri uyu mukino.

Okocha w’imyaka 49 yakiniye amakipe anyuranye arimo Paris Saint-Germain F.C. yo mu Bufaransa na Hull City yo mu Bwongereza.Ikipe ya FIFA yo yatsindiwe n’Umunya-Brazil Marcos Evangelista de Morai [Cafu]. Uyu munyabigwi ukina yugarira anyuze ku ruhande rw’iburyo, yanyuze mu makipe atandukanye arimo AC Milan na AS Roma yo mu Butaliyani.Ikipe y’u Rwanda itozwa na Mashami Vincent usanzwe ari Umutoza wa Police FC, wanabaye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi.
https://www.youtube.com/watch?v=o6TxaqRiauY

Irimo Perezida Kagame; Jay Jay Okocha; Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Kayiranga Jean Baptiste, Ngabo Albert bakiniye Amavubi; Mateso Jean de Dieu utoza Kiyovu Sports; Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA; Nyinawumuntu Grace uyobora Siporo mu Irerero rya Ruhago rya Paris St Germain mu Rwanda n’abandi.

Uyu mukino ni umwe mu yakinwe mu irushanwa rihuza amakipe umunani, arimo agize impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru ku Isi, ikipe ya FIFA n’iy’u Rwanda rwakiriye Inteko Rusange ya FIFA.
Iri rushanwa riri kubera kuri Kigali Pelé Stadium iherereye i Nyamirambo. Iyi stade yatashywe na Perezida Paul Kagame na Gianni Infantino nyuma yo kuyivugurura.

Imirimo yo kuvugurura Stade ya Kigali yatangiye tariki 4 Mutarama 2023. Mu byayikozwemo harimo gusimbuza tapis yarimo, guhindura igisenge, kuvugurura urwambariro no gusiga amarangi.Iri rushanwa ryakinwe mbere y’uko mu Mujyi wa Kigali hateranira Inteko Rusange ya 73 ya FIFA, ari na yo izemerezwamo Gianni Infantino nk’ugomba kuyobora iri Shyirahamwe rya Ruhago ku Isi ku wa 16 Werurwe 2023.

Advertising

Previous Story

Umukobwa yaciwe Miliyoni 10 nyuma yo kwanga gushakana n’umusore wamwishyuriye amashuri

Next Story

Abanyeshuri bafashwe bari gusambanira mu ivuriro barirukanwa

Latest from Imikino

Go toTop