“Abansabye ko turyamana sinabarara kandi nawe urabona ko ndi mwiza cyane” ! Umutesi Sarah yahamije ko ubwiza bwe butuma abasore bamwirukaho

25/05/2023 21:07

Umwari uri mu kigero cy’imyaka 20 yahamije ko agiye kubara abasore bamusabye ko baryamana yaba mu nshuti ze cyangwa abo bahuye bose atamenya umubare.

 

Uyu mukobwa ubwe  yavuze ko ari inkumi nziza bityo rero bigatuma ahorana umubare w’abatari bacye baba bifuza ko baryamana. Yanongeyeho agiye gushyiramo ababimwerekesha ibimenyetso batabimubwiye bo atigeze ababariramo kuko ngo abashyizemo atamenya umubare nyawo.

Yagize ati; Ndi inkumi nziza urabibona ,rero si ubwa mbere nsabwe n’ abasore ko dukora imibonano mpuzabitsina haba ababinyerekesha ibimenyetso cyangwa ababimbwira n’umunywa. Ati icyakora ngewe nyine nzi uko nitwara kuko mba mbona abasore bubu ntazi ibyabo”.

 

Uyu mukobwa Umutesi Sarah  yavuze ko ubundi muri kamere ye yikundira  abasore b’ibikara ngo nibo bamukurura.icyakora umuntu yakwibaza niba muri abo bamukurura ntawe aremera ngo bagere kuri iyo ngingo.

 

Mu kiragano turimo ubusambanyi ntibugifatwa nk’ikintu gikanganye k’urubyiruko ari nayo mpamvu kumva umusore asaba umukobwa ko baryamana atari ikintu gishya yewe n’uwo mukobwa nawe ntafata uwo musore nk’uciye inka amabere. Sarah  avuga ko bidakwiye ko urubyiruko rwakwishora mu mibonano mpuzabitsina kuko bigira ingaruka mbi zirimo no kwandura indwara zidakira nka Sida. Yewe hakaba harimo no gutwara no gutera inda zitateganyijwe.

 

 

Leta y’u Rwanda  ihora ishishikariza abantu ko imibonano Mpuzabitsina ikwiye hagati y’abashakanye gusa , hagira ucikwa akibuka kwikingira  hagamijwe kwirinda ingaruka  mbi zava muri icyo gikorwa.

Advertising

Previous Story

“Nafashe umugore wanjye asambana na Boss we mu muhanda nongera mufatana n’undi baryamanye kandi mpari ” ! Uwitonze Jean Marie Vianney yavuze agahinda yatewe n’umugore we watahaga saa sita z’ijoro akararana na buri mugabo abonye

Next Story

Umugabo ufite abagore 8 yatangaje ko bose abitaho mu buryo bukwiye kandi bakanyurwa ntibagirirane amashyari

Latest from Imyidagaduro

Go toTop