Friday, May 3
Shadow

“Nafashe umugore wanjye asambana na Boss we mu muhanda nongera mufatana n’undi baryamanye kandi mpari ” ! Uwitonze Jean Marie Vianney yavuze agahinda yatewe n’umugore we watahaga saa sita z’ijoro akararana na buri mugabo abonye

Inkuru nkizi abantu bazifata nk’izitabaho kandi nyamara bamwe mu bagabo bahura n’akaga gakomeye bamwe bakaryumaho abandi bagatobora bakavuga.Mu nkuru ziheruka twagiye tugaragaza abagore cyane aribo batanga ubuhamya n’inama bavuga ko bahohoterwa n’abo bashakanye , gusa uyu mugabo yateye benshi kwibaza k’urukundo.

 

 

Mu kiganiro yagaragaje ko yababajwe cyane n’umugore we ndetse abivuga mu gahinda kadasanzwe yagize ati:” Saa cyenda z’ijoro yaje mwumva araza arakomang mubwira ko ntari bufungure , ngiye kumva numva aravuze ngo ‘CHER twigendere n’ubundi umugabo yanze kunkingurira’ numvise rindiye mu matwi ariko ndavuga ngo ‘woow’ noneho ngiye kugufata byanyabyo.Nahise nsohoka nikinga ku gikuta cy’inzu abaragenda ibyo nahaboneye ntabwo nakwirirwa mbivuga.

 

 

Icyo gihe narabyitegereje , mera nk’umuntu ukubiswe n’amashanyarazi ndavuga ngo mbese negure intosho nice umuntu? Yasambaniraga ku muhanda na Boss we nijoro kandi mbireba n’amaso yanjye.Uyu mugore naramubabariye ariko maze kumubabarira ubundi undi musore bakiranaga bwabucuruzi bw’inzoga barararanaga.umunsi umwe nagiye kumukinguza ndi hamwe n’abashinzwe umutekano, ankubise amaso abura iyo akwirwa kuko nari namuraririye hafi mu masaha ya Saa Tanu”.

 

 

Yakomeje agira ati:” Tukibageraho ndi hamwe n’abashinzwe umutekano yari yambaye isume we n’uwo mugabo ari kumwe turangije turabarwara kuko abashinzwe umutekano baramubwira ngo ntabwo yemerewe gusubira munzu bamutwara yambaye ubusa, nanjye bari bambujije bambwiye ngo nawe wamugabo we n’ubwo uri umugabo we ntacyo uvuga kuko turi mukazi.Yaranyinginze ngo muvuganire ajye kwambara baranga ariko bwari bumaze kuba saa sita saa saba z’ijoro , yari yataye ibaba”.

 

Uyu mugabo yasobanuye ko umukobwa wamucaga inyuma buri segonda bari baramenyanye muri 2011  dore ko avuga ko bakundanye igihe kirekire cyane.Uyu mugabo yemeje ko yaje kwicuza ndetse n’umukobwa aricuza bari kumwe.Uwitonze Jean Marie Vianney, yemeza ko hari abamusenyeye atigeze amubwira ngo na cyane ko ariwe wamwisabiye ko yamutera inda.