“Abana banjye baziko nkikundana na nyina” ! Diamond Platinumz yitarukije ibyo gusubirana na Zari ahumuriza inkumi za Uganda !

14/07/2023 08:07

Diamond Platinumz uri Uganda kuri ubu yahakanye amakuru yavugaga ko yasubiranye na Zari wiyita The Boss Lady babyaranye, mu buryo bw’ibanga.

 

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Platnumz yavuze ko ikiriho ari uko bombi bubahana ndetse bagafatanya kurera abana babyaranye, kandi ko buri umwe yishimiye umukunzi mushya bari kumwe.

 

Yagize ati “Oya ntabwo twasubiranye ahubwo ikiriho ni uko dufatanyije kurera abana twabyaranye, kandi buri umwe afite umuntu [Partner], ntabwo tuba twifuza kwereka uruhande rubi abana bacu.”

 

Uyu muhanzi yakomeje ahishura ko abana yabyaranye n’uyu muherwekazi, baziko bakiri kumwe kuko atifuza ko bagira ihungabana nk’iryo yagize akiri muto.

 

Iri jambo ryo kuvuga ko “Buri umwe afite umuntu” bari kumwe, rikomeje gushyira benshi mu rujijo kuko nta mukunzi uzwi uyu muhanzi afite uretse kuvugwa mu rukundo n’Umuhanzikazi Zuchu.

 

Ni mu gihe ku rundi ruhande, Zari Hassan nyuma yo kwambikwa impeta n’Umukunzi mushya, byamenyekanye ko bitegura kurushinga mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa Ukuboza.

 

Diamond ari muri Uganda aho yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Comedy Store Uganda giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2023.

Advertising

Previous Story

Platnumz asanga kuryamana na Spice Diana byaba ari ubushake bw’Imana

Next Story

Becky ukina muri Filime yitwa 2 Hours yasobanuye byinshi ku mpano ye agira inama urubyiruko

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop