Wednesday, December 6
Shadow

Platnumz asanga kuryamana na Spice Diana byaba ari ubushake bw’Imana

Umuhanzi Diamond Platnumz uri ku ruhembe rw’umuziki w’Akarere, yatangaje ko kuryamana n’Umuhanzikazi Spice Diana wo muri Uganda byaba ari ubushake bw’Imana.

 

Ibi Platnumz yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ryo muri Uganda, avuga ko azakorana indirimbo n’uyu muhanzikazi, ko adafite gahunda yo kuryamana nawe ariko ko biramutse bibaye byaba ari ubushake bw’Imana.

 

Yagize ati “ Kuri Spice Diana, tuzakorana indirimbo gusa, ntabwo nzaryamana nawe. Yigeze kuza muri Tanzania, ndamucumbikira iwanjye ni nka mushiki wanjye ariko nanone hagize ikiba byaba ari ubushake bw’Imana.”

 

Diamond Platnumz aka “Simba” ari muri Uganda aho yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya Comedy Store Uganda giteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2023. Uyu ni umwe mubahanzi bafite izina rikomeye muri muzika ya Afurika n’isi muri rusange.

 

Share via
Copy link
Powered by Social Snap