Abakobwa gusa : Impamvu udakwiriye gushaka umugabo mbere y’imyaka 28

23/01/2024 18:24

Gushaka ukubaka urugo ni uburenganzira bwawe ariko rimwe na rimwe bigusaba kumva inama z’abandi kugira ngo ubuzima bwawe bworoherwe.Muri iyi nkuru twifashishije ikiganiro cya Venita wagaragaje ko nta mukobwa ukwiriye kubaka urugo ataragira 28.

 

Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa Filime Venita Akpofure yashyize ukuri kwe hanze agaragaza ko hari impamvu zitemerera umukobwa uwari we wese gukora ubukwe ari munsi y’imyaka 28 y’amavuko.Uyu mugore watandukanye n’umugabo we aganira na Cool FM yahanuye abakobwa.

 

Yagize ati:”Ntukemere gushakana n’umuntu utari wuzuza imyaka 28 y’amavuko.Ntuzemere gushaka ukiri umwana.Ntuzagende , ntuzajyeyo.Iyo uri umwana muto ushobora no gupfira yo kuko nanjye byambereye nk’ishuri.Gusa nurambirwa uzashake”.

 

Umunyamakuru yamubajije ati:”Ese iyo uvuga ngo ntibagashake ari abana, kuri wowe imyaka yawe y’ubwana ni ingahe ?  Kubera ko n’abantu b’imyaka 42 baba bacyiyita abana”.

 

Mu gusubiza iki kibazo Venita yagize ati:”Ntu gashake uri muto.Njye ndimo kubagira inama”.ho guhita asubiza ahubwo yagaragaje ko umukobwa we aramutse amwegereye akamubwira ko ashaka gushaka umugabo ,kandi akaba atari yuzuza imyaka 28 y’amavuko “Ndarahiye twahangana”.

 

“Ni gute umukobwa w’imyaka 20 atekereza gushaka umugabo.Icyo gihe uracyari muto kandi ntawamenya ushobora guhindura intekerezo ugezeyo, niyo mpamvu ugomba kwihangana.Ukwiriye gutegereza imyaka 28 kugira ngo uzagende witeguye neza”.

Advertising

Previous Story

Mr Nice yahaye icyubahiro Diamond Platnumz agira icyo amusaba

Next Story

U Rwanda rugiye guca agasuzuguro ko gucyurirwa indagara

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop