U Rwanda rugiye guca agasuzuguro ko gucyurirwa indagara

23/01/2024 18:54

Nyuma y’igihe  kumbuga Nkoranyambaga  hakwirakwizwa amagambo yavuzwe na Perezida w’Uburundi agaragaza ko u Rwanda rutazongera kubona imikeke n’indagara , Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyiramo imbaraga kugira ngo ako gasuzuguro gacike burundu ntiruzongere gucyurirwa indagara.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Musafiri Ildephonse, mu ijambo yafashe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikiramo yabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 23 Mutarama 2024 muri Kigali Convention Center yijeje Abanyarwanda ko bagiye guca agasuzuguro ko gucyurirwa indagara amanywa n’ijoro.Uyu Muyobozi yavugaga aho u Rwanda ruhagaze mu guteza imbere ibikomoka k’ubuhinzi n’Ubworozi ndetse no kwishakamo ibisubizo.

 

Dr Musafiri yavuze ko binyuze mu guteza imbere ubworozi buvuguruye , hari kugaragazwa uburyo ubworozi bushoboka hadasigaye amafi n’Inkoko avuga ko mu myaka 5 iri imbere u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo guhangana n’ikibazo cy’amafi n’Indagara.Yagaragaje ko mu Kiyaga cya Kivu habamo amafi yo mu bwoko bwa Telapia, bityo ko kubufatanye n’abaterankunga umusaruro w’amafi ugiye kwiyongera.

Yagize ati:”Tugiye kongera umusaruro w’amafi mu myaka nk’itanu iri imbere,turumva ko kuvana ibintu by’amafi hanze n’izo ndagara bahora baducyurira amanywa n’ijoro bizaranduka burundu”.Inama y’Umushyikirano yabaye kuri uyu wa 23 na 24 Mutarama 2024.

Advertising

Previous Story

Abakobwa gusa : Impamvu udakwiriye gushaka umugabo mbere y’imyaka 28

Next Story

Umusore wakundanaga na Zuchu yongeye kuzura akaboze

Latest from AMAKURU KU RWANDA

Live: Espanye vs Ubwongereza

Umukino ni uko urangiye. Espanye 2 kuri 1 cy’Ubwongereza. Bongereyeho iminota 3 y’inyongera. Mu mwanya muto Espanye iraba iri mu byishimo n’abafana bayo.Cole na
Go toTop