Mr Nice yahaye icyubahiro Diamond Platnumz agira icyo amusaba

23/01/2024 17:50

Umuhanzi Mr Nice wamamaye muri muzika ya Tanzania mu myaka yatambutse yagarutse kuri Diamond Platnumz avuga ko ari ishusho ye mu myaka yahise.

Lucas Mkenda wamamaye nka Mr Nice kuva muri za 2000 kuzamura ni umuhanzi wo muri Tanzania wakunzwe muri Bongo Flava.Mr Flava ni umwe mu bahanzi bakomeye bari ku rwego rwa Jose Chameleon wo muri Uganda na Jua Cali wo muri Kenya kuko mu myaka ya mbere aribo bari bafite muzika ya Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na Jana na Leon kuri Wasafi Media , Mr Nice , yahaye icyubahiro Diamond Platnumz avuga ko ariwe uri gukora ibyo yakoraga mu myaka ye.Mr Nice wamamaye mu ndirimbo Fagilia , yavuze ko n’ubwo yazimye abantu batazamwibagirwa kubera uburyo Diamond Platnumz ameze nkawe.

 

Mr Nice yemeza ko ibikorwa bya Diamond muri iyi minsi , birimo kugendera muri Private Jet, indirimbo nziza , uburyo yambara n’ibindi byose bishushanya uko nawe yari ameze mbere akiri muto.Yagize ati:” Buriya rero mu myaka yanjye , mu gihe cyanjye , kundera muri Private Jet byari ubisanzwe.

“Kujya mu ndege njyenyine nkajya hanze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byari ako kanya nko kujya mu isoko nkagaruka kandi nibyo Diamond Platnumz arimo gukora ubu.Niyo napfa rero ibikorwa bya Mr Nice bizakomeza byiyerekanire muri Diamond Platnumz”.

Agaruka kubyo kuba Diamond Platnumz yiyerekana kumbuga nkoranyambaga cyane, Mr Nice yavuze ko ari ngomba kandi ko uretse nawe n’ibikorwa bye byatuma bamuvuga.Ati:” Abantu baravuga ngo Diamond Platnumz arimo gukinira kumbuga nkoranyambaga, Oyaa ! Ntabwo arimo gukina.

Iki nicyo gihe cye kandi byose birashoboka atari uko arimo kubeshya abantu ahubwo kubera ko aricyo gihe cye.Wabyemera cyangwa wabyanga Diamond Platnumz niwe urimo kugaragara cyane ubu.Nonese wabikoraho iki ? Ahari wakwiniga”.

Diamond Platnumz yavuze ko ari uwo gukorana n’abahanzi bakizamuka yakorana na Diamond Platnumz akamufasha nk’umwe mu bahanzi bakoze byinshi muri muzika ya Tanzania.

Advertising

Previous Story

Ngi izi indwara zikomoka ku ntekerezo mbi kandi zikirengagizwa

Next Story

Abakobwa gusa : Impamvu udakwiriye gushaka umugabo mbere y’imyaka 28

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop