Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa Kabiri kugeza ubu, yahagaritse umutoza Mukuru Roberto Oliveira n’umutoza w’abazamu Mazimpaka Andre kubera umusaruro muke bamaze igihe bagaragaza.
Ni nyuma y’aho hari hashize igihe iyo kipe iri muzifite abafana benshi mu Rwanda , yitwara nabi na bimwe mu bitego itsindwa n’andi makipe bakinnye bikavugwa ko bidasobanutse benshi bagahamya ko harimo kwitsindisha bishobora kuba byaravuye mu kugurisha imikino n’ubwo bitemeranywaho neza.
Amakuru avuga ko Rwaka Claude wari umutoza wungirije ari we urasigarana ikipe , agakomeza gutoza imikino isigaye muri Shampiyona nk’uko B&B yabitangaje.
Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi idakora imyitozo by’umwihariko muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko abakinnyi bashakaga ko ikipe bakinira ibanza kubishyura amafaranga ibarimo.
