Abagore gusa : Dore ibintu byatuma umugabo wawe agaragara nk’umwami murugo rwe

10/11/2023 08:49

Ubusanzwe abashakanye hari ibyo bakora bikagaragaza umugabo nk’umwami neza ku buryo nawe ashobora kujya yikomanga mugatuza aho ari hose.Iyo umugabo wawe yiyumvise nk’umwami bituma urugo rwanyu rurushaho kugenda neza.

 

Uko umugabo yaba ameze kose iteka azahora yifuza kubaho mu munezero no kubahwa mu rugo rwe.Nk’umugore , umukoro wawe ni uwo gutuma uwo mwashakanye yiyumva nk’udasanzwe ndetse agahora yiyumva nk’umutware wawe binyuze mu magambo ndetse no mu bikorwa.

 

 

Icya mbere , bwira uwo mwashakanye ko ari mwiza ndetse ko asa neza imbere n’inyuma , ibi bizatuma umunsi we yirirwana akanyamuneza hahandi akandagira ibuye akarivaho ryamenetse kubera umurava uba wamuteye.

 

Icyakabiri, burya umugabo abashaka kumva ko yakoze ibidasanzwe , akazi ke yagakoze neza.Ibi bituma no mu masaha akurikira cyangwa mukandi kazi ken awe yumva ko yakoze ibidasanzwe bityo agakomerezaho.

 

 

Niba ushaka gutuma uwo mwashakanye yiyumva nk’umwami, menya neza amajwi ukoresha uko ameze.Iga gukoresha ijwi neza kandi ituje kuburyo uwo mugabo yiyumva mo kubahwa.

 

Advertising

Previous Story

Amafoto ya Papa Sava akomeje ku rwaza benshi imbavu

Next Story

Abasore gusa ! Menya ahantu umukobwa ahita akubita amaso bwa mbere ukimwegera ujye uhagenzura cyane

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop