Umunyarwenya kabuhariwe Niyitegaka Gratien wamamaye nka Papa Sava akomeje kurwaza Abanyarwanda imbavu kubera uburyo yifotoje yambaye nk’abahanzi baririmba injyana ya Hip Hop.
Uyu mugabo umaze kugira amazina nk’ay’imarabiti, akomeje gutangaza benshi dore ko kuri ubu noneho yahawe izina ry’umuraperi abandi bamwita Burna Boy , [Kuri Instagram ye ], kubera imyambarire yagaragaje ubwo yashyiraga hanze amafoto adasanzwe.
Uyu mugabo anyuze kuri Konti ye ya Instagram yabanje gushyiraho ifoto imwe agira ati:”Ngo afotora ibirori neza cyane”.Ubwo yahise ashyiraho ifoto yambaye inkweto yo mu bwoko bwa Timba, amasogizi arimo amabara higanjemo umweru, ikabutura y’ikoboyi , umupira w’abaraperi n’amadarubindi gusa ifotoye mu buryo budasanzwe.
Nyuma y’aho yashyizeho indi foto , yambaye Bandana mu mutwe, afashe radio 2 ahagaze nk’abastari.Mu bitekerezo byatanzwe, Papa Sava yahawe amashyi gusa bibaza ibibaye, uwitwa 250Chris ati:”Uti Burna Boy wo mu Rwanda”.Undi witwa Bana ati:”Mfite amatsiko y’iyi Episode gira udutemo n’ubundi turabawe hh”.
Uretse kuba byafatwa nko gutebya ubusanzwe Papa Sava azwiho urwenya na cyane ko amazina yaherewe muri filime yakinnye nawe ubwe ashobora kuba atayibuka kuko filime yose akinnyemo birangira ariwe bayitiriye.