Abakobwa ni ibiremwa bikundwa n’abagabo cyane.Iyo ari umukobwa,abasore benshi baba bamuhanze amaso ndetse bashaka kuba inshuti nawe.Muri uru rugendo rwo kumukunda , bamwe baba bifuza ko bamenyana , byo gukundana abandi bashaka kubakoresha gusa.Iyo umusore ageze imbere y’umukobwa rero, hari ahantu amaso ye ahera.
1.Uburyo ureba: Burya ahantu hambere umukobwa yitaho ni indoro y’umusore umuri imbere.Muri uko kwita ku ndoro niho umusore amenyera niba uwo musore aje kumutereta cyangwa aje ngo baganire bisanzwe.Umukobwa yita ku ndebo yawe , niba uri guseka cyangwa niba urakaye, niba uri kureba indoro y’urukundo cyangwa niba urimo kureba bisanzwe.Aha niho uzabwira umukobwa ko umukunda , agahita agusubiza utaranasoza amagambo yawe kuko aba yamaze kumenya niba ibyo ushaka kuvuga.
2.Uburyo uhugaragara n’uburyo ukoresha ibimenyetso [Amarenga]: Umukobwa yita kumpagarike yawe, no mu buryo witwara.Umusore iyo ari imbere akigukubita amaso , umukobwa ahita areba uburyo urimo gutambuka, uburyo ukoresha intambwe zawe, n’uburyo ukoresha amarenga mu gihe wamugeze imbere.
3.Uburyo wivuga: Kwivuga k’umusore uri imbere y’umukobwa bimuhesha amanota cyangwa bikayamwambura yose.Uburyo utangiza ikiganiro mu gihura bituma akubonamo umuyobozi w’umutima we.
Mu byukuri, abakobwa baba abahanga mu gihe cyo guhitamo no gutekereza k’uzababera umuyobozi w’ubuzima bwabo.Abakobwa antabwo babasha gutegereza ahubwo uwo mwanya bahita bafata umwanzuro kuko niyo akubwiye ngo nzagausubiza hari ubwo utegereza ugaheba kuko we mu gihura aba yarahise afata umwanzuro nk’uko twabibabwiye hejuru.
Isoko: Denisblog