Kubijyanye no gutumana ho imbona nkubone, abagore bakunze kgaragaza ibimenyetso byoroshye bishobora kwerekana ko aba ashishikajwe no kukumenya neza kandi ashaka ko umwiyegereza.
1.Guhuza amaso
Niba umukobwa cyangwa umugore uhuza amaso nawe, ukabona adashaka kugukuraho amaso bishobora kuba ikimenyetso cyuko ashaka ko umwiyegereza. Niba akunda kureba mu cyerekeo cyawe kandi agakomeza guhuza amaso nawe kabone nubwo waba ufunze amaso, nibyiza byerekana ko akwishimiye kandi ashimishijwe nawe.
2.kumwenyura abikuye ku mutima
Kumwenyura kukuri biherekeza guhuza amaso ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko yaguhisemo kandi yiteguye kuganira nawe.
3.Ururimi rw’umubiri
Ururimi rw’umubiri ni igihe umukobwa cyangwa umugore ubona agenda akwegera cyangwa se akwibaho ubona ko ashaka ko umukoraho. Witondere imvugo y’umubiri we , kuko ishobora guhishura byinshi kubyo agambiriye. Niba ahagaze mu buryo bworoshye, kukuganiriza akwegera, nk kureba cyangwa kugutera umubiri we kuri wowe ,n’ikimenyetso cyiza. Ashobora kandi kwerekana imyitwarire yo gutangira guhindura imisatsi buri kanya cyangwa imyambaro, byo bikaba byerekana ko yakwishimiye.
4.kuba hafi yawe
Niba umugore cyangwa umukobwa arimo kwihatira kukuba hafi, bishobora kuba ikimenyetso cyuko ashaka ko umwiyegereza. Niba ahisemo intebe cyangwa ahaze hafi yawe , aba aguhaye amahirwe yo guhita utangira ikiganiro.
5.ikiganiro gito
Igitsina gore baba bashaka ko ubegera akenshi batangiza ibiganiro bito cyangwa bagashaka uburyo bwo gutangiza ikiganiro. Ashobora gusaba igitekerezo cyawe, gutanga ubusobanuro kukintu kigukikije , cyangwa kwimenyekanisha wenyine. Ibi nibimenyetso bigaragaza ko ashishikajwe no kukumenya neza.