Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana Vumilia, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Kuri Buri Segonda’.
Vumilia usanzwe asengera mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi yashyize hanze iyi ndirimbo avuga ko ikubiyemo isengesho rye ku Mana.Vumilia utajya akunda kwihuta cyane mu magambo cyangwa mu migirire , mu ndirimbo ze nyinshi, ubutumwa bukangurira abantu gutuza no gukomeza kwizera Imana nk’umutabazi wabo , nibwo yakubiye mu ndirimbo ye.
Uyu mukobwa yemera ko ari Ubuntu bugeretse kubundi kuba ahumeka umwuka atazi aho wavuye ngo ndetse agasohora umwe undi ukinjira.VUMILIA, kandi yasabye Imana kumuyobora no kumufasha kubara iminsi ye mu buzima bwe bwa buri munsi kugira ngo ajye abasha gukomeza gutsinda ikibi azabone ijuru nk’uko buri wese aba abyifuza.
Yemeza ko ubuzima bwe bukuyemo amashima ndetse ahora ashima Imana imuha umwuka ahumeka amanywa na nijoro kandi k’ubuntu.Ubusanzwe Vumilia Mfitimana , asanzwe aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana gusa akibanda kundirimbo z’ubuzima abantu baba babayemo umunsi k’umunsi.