Ndi umugore w’imyaka 40 wabyariye iwabo none ndashaka umugabo

4 weeks ago
1 min read

Umugore w’abana babiri wa byariye iwabo, yagaragaje ko ashaka umugabo babana nk’umugore n’umugabo. Uyu mugore yavuze ko uwo mugabo agomba kuba yubaha Imana.

Umwe mu basomyi bacu ,UMUNSI.COM , yanyuze kuri Email yacu adusaba ku mufasha gushaka umugabo ba bana nk’umugore n’umugabo. Uyu mugore yagaragaje ko atigeze atandukana n’umugabo icyakora ahamya ko yabyariye iwabo abana bagera kuri 2 gusa.

Mu butumwa yatwandikiye yagize ati:”Muraho neza ? Mfite imyaka 40 ndi umu ‘fille Mere’ mfite abana babiri, ndifuza umugabo ufite imyaka 45 kuzamura ukeneye kubaka kandi usenga.Murakoze”.

Uyu mugore w’abana babiri ukeneye umugabo ushaka kubaka, yagaragaje ko kandi ikintu akeneye kuri uwo mugabo ari uko agomba asenga cyane yubaha Imana kandi yiteguye kumukunda no kumugira umugore bagafatanya gutera imbere”.

Yakomeje agira ati:”Numvise ko hari abandi mwafashije bakubaka. Rero nanjye niziyeko muramfasha , nkabona uwo mugabo mwiza kandi usenga”.

Uyu mugore ntabwo yifuje ko amazina ye n’indi myirondoro ye yashyirwa hanze gusa atuye mu Karere ka Nyamasheke.

Yagaragaje ko afite imyaka 40, bityo akeneye umugabo uri hejuru y’imyaka 45 y’amavuko.

Uramutse ushaka kumena n’uyu mugore ngo umubere umugabo yifuza, mu gihe waba wujuje ibisabwa yavuze , yanyuza ubutumwa bwawe kuri Email yacu Info@Umunsi.com

N.B: Ntabwo turi abaranga ndetse ntabwo dutangaza imyirondoro y’uwatwandikiye. Nutunyuraho ibindi birashingira ku bugenzuzi n’amahitamo y’uwatwandikiye.

Go toTop