Munyantwali Alphonse Perezida wa FERWAFA , Nelly MUKAZAYIRE basuye ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Amavubi / Umunsi.com

Nelly Mukazayire yasuye Amavubi mu myitozo – AMAFOTO

1 month ago
1 min read

Ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda yasuwe na Minisitiri wa Siporo mu myitozo nyuma yo gusaba Abanyarwanda kuzashyigikira iyi kipe.

Ni kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe, 2025 aho Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yasuye iyi kipe y’Igihugu mu myitozo ya nyuma, aho iri kwitegura iya Nigeria ‘Super Eagles’.

Ni umukono zizahuramo ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 21 Werurwe 2025 kuri Stade Amahoro mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwaanda na Nigeria kuri ubu biri mu itsinda C , ririmo ; Beni inariyoboye, Lesotho ya Gatatu, Afurika y’Epfo ya Kane, u Rwanda rwa Kabiri, Nigeria ya Gatanu  na Zimbabwe ya nyuma (6).

Munyantwali Alphonse , Nelly MUKAZAYIRE basuye ikioe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi / Umunsi.com

Mugihe Habura amasaha make kandi ngo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yesurane n’ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Ubuyobozi bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru , ba bazwa kuri byinshi abakunzi ba ruhago bibaza.

Umunyamakuru Claude Hitimana yabajije Kapitani w’Amavubi Bizimana Djihadi ati:”Nyuma y’uko tubuze itike y’igikombe cy’Afurika kandi rimwe na rimwe wasangaga ikipe y’Igihugu Amavubi, idahozaho mu gutsinda imikino, ugasanga itsinze imikino batayihagamo amahirwe, noneho iyo bayiha amahirwe ikayitakaza. Ni iki kigiye gukorwa kugirango, Imikino yose ijye ifatwa kimwe”.

Mu gusubiza iki kibazo Djihad Bizimana yavuze ko n’ubwo itike y’igikombe cy’Afurika yabuze hari byinshi bize. Yakomeje avuga ko ubu bamezeneza kandi biteguye gutanga ibyo bafite byose ku buryo umukunzi wa ruhago uzareba umupira azataha avugako bakoze byose .

Go toTop