Perezida wa Kenya Willaim Ruto yagaragaje ko yavuganye kuri Telefone n’umwami W’Ubwongereza Charles III baganira ku bibazo by’intambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kumubano wa Kenya n’Ubwongereza.
Aba bombi baganiriye ku ihindagurika ry’ikirere ( Climate Change ), n’uruhare rwa Kenya mu kugarura amahoro muri Afurika y’Uburasizuba dore ko William Ruto ari we uyoboye Umuryango wa EAC (East Africa Community).
Aba bombi baganiriye kuri uyu wa 03 Gashyantare 2025. William Ruto agaruka kuri iyi Telefone yakiriye y’umwami Charles II yagize ati:”Nagiranye ikiganiro kuri Telefone na Nyiricyubahiro King Charles III. Twaganiriye ku mubano w’igihe kirekire w’ibihugu byombi”.
Yakomeje agira ati:”Nishimiye kandi ko Kenya n’Ubwongereza basangiye ubushake bwo gusigasira ikirere. Twaganiriye kandi bibazo by’umutekano muri aka Karere n’uruhare rwa Kenya mu kugarura amahoro”.
Hategerejwe inama izahuza EAC na SADC ikazabera mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ikazaba igamije kuganira ku bibazo by’intambara biri muri Congo.
William Ruto, yemeje ko izitabirwa n’abakuru b’Ibihugu bigize iyi miryango yombi barimo ; Samiah Suluhu Hassan wa Tanzania , Felix Tshisekedi wa Congo, Paul Kagame w’u Rwanda Cyrill Ramaphosa wa Afurika y’Epfo , Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia ikazaba tariki 08 Gashyantare.