Kuri uyu Mbere Mutarama tariki 03 , ibihumbi by’abantu bari mu Mujyi wa Los Angeles mu myigaragambyo isaba Donald Trump guhagarika umwanzuro we wo kwirukana abimukira.
Aba bigaragambya berekana amabendera ya Mexico n’andi atandukanye y’ibihugu biherereye ku mupaka wo mu Majyepfo. Amashusho yafashwe agaragaza abantu benshi bagenda urusorongo bakoze umurongo muremure n’abandi bari mu gikundi bitwaje amabendera ashimangira ko badashaka gusubizwa iwabo.
Abashinzwe umutekano babujije abatwara bagenzi guhagarika akazi kuko imihanda isa n’iyihariwe n’aba bamagana Donald Trump.
Umwe muri bo yagize ati:”Ntabwo turi abanyabyaha. Umunyabyaha wanyawe ari muri White House”.
Rey wo muri Mexico ariko utuye muri Amerika yagize ati:”Twatekereje ko ubu buyobozi twarangizanyije nabwo , ariko nanone reba ibyo turimo”.
Abashyigikiye umwanzuro wa Donald Trump wo gusubiza iwabo abimukira bavuga ko iyi myigaragambyo yabangamiye ibikorwa byinshi