Abatuye muri Kivu y’Amajyepfo batangiye kwiyambaza abakurambere babo kugira ngo babafashe guhangana n’umutwe wa M23 watsinze FARDC n’izindi ngabo bafatanyije.
Ibi bikomeje guterwa n’ubwoba budasanzwe aba baturage b’i Bukavu bagize kubera kubona ko M23 iri gutsinda cyane Ingabo zabo kandi na nyuma yo gufata Umujyi wa Goma ngo ikaba itarigeze ihagarara iberekezaho nk’uko amakuru abitangaza.
Aba baturage kandi baterwa ubwoba n’uko bumva ko intego ya M23 ariyo gufata Umujyi Bukavu iwabo n’utundi duce tuhakikije dore ko byatangajwe na Corneille Nangaa Umuhuzabikorwa w’Ihuriro rya AFC , M23 wagaragaje ko barahiriye guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 02 Mutarama M23 yasabye FARDC kutongera guteza ibibazo ibaturage ndetse no kwemera bakagirana ibiganiro ariko ko niyibeshya kugera aho yafashe izayiba gasopo nk’ibisanzwe.
Ibi bihangayikishije abatuye muduce twa Uvura, Fizi, Remera , Kalemi n’ahandi kubera ubwoba batangiye gutabaza imyuka mibi , bahamagarira abarozi, ababembe , Abarega, Abapfurero, Abashi n’abandi bakoresha ubundi buryo bwose kugira ngo batsinde M23 ku rugamba.
Ati:”Hari abagore bazi kuguruka, hari abagabo batunze inkuba. Abarozi benshi ba Kamanyola, Luvungi, Katogota , Sange , Lubirizi n’ahandi ntimwemere ko M23 ifata Sud Kivu turabizi ko ubwo burozi mutunze bubuza ibifaru kurasa. Mwohereze inzuki , mugushe imvura”.
Nyuma y’ubu butumwa buri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri Congo bamwe bahamya ko ari amatakirangoyi ndetse ko bigaragaza icyizere gike Ingabo za Leta zifitiye.
Iyi myumvire kandi ntaho itaniye niya Patrick Muyaya , umuvugizi wa Leta ya Congo kuko mu kiganiro aherutse gutambutsa kuri Television y’Igihugu RTNC nawe yakomoje kuri iyi myuka abantu bakagira ngo ni ukwiyambaza Imana naho yabwiraga abapfumu guhagurukira rimwe dore ko ngo Tshisekedi akunze kubagisha inama.
Gutakaza icyizere abaturage bagatangira kwiyambaza imyuka mibi si ibya none kuko bifitanye isano n’izina ‘Mai Mai’ ryagiye rikoreshwa no mu zindi ntambara zabaye muri iki Gihugu zirimo iza Mulele mu 1960 aho bavugaga ko nta sasu ryabafata kuko ngo rihinduka amazi.
Aho M23 ifashe irangwa no kuhagarura amahoro ndetse ikanishimana n’abaturage baho nk’uko biherutse kugaragara mu Mujyi wa Goma.