Advertising

Batanu barashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Liam Payne n’uwo bahoranye muri one Direction

12/31/24 5:1 AM
by
1 min read

Abagabo batanu barashinjwa kwivugana umuhanzi Liam Payne harimo n’umwe mubo bahoranye mu itsinda rya one direction nkuko byatangajwe n’kabari gukora iperereza kurupfu rw’uyu muhanzi.

Umwe munshuti z’uyu muhanzi, Roger Nores w’imyaka 31, ari mu bashinjwa urupfu rwa Payne rwabereye i Buenos Aires mu kwezi kwa cumi, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri ako gace cyitwa Infobae, cyandika ku makuru atandukanye.

Esteban Grassi, ushinzwe kwakira abantu muri Hoteli CasaSur Palermo, na Gilda Martin, umuyobozi w’umutekano wa hoteli, na bo bashinjwa kugira uruhare murupfu rwa Liam payne nk’uko bitangazwa n’inzego zibishinzwe.

Abandi ni abarimo umukozi wo muri ako gace witwa Braian Paiz nawe ukora muri hoteri  n’umukozi ukora muri CasaSur ari naho yari yaraye iryo joro witwa Ezequiel Pereyra bashinjwa kuba baratanze ibiyobyabwenge kuri uyu muhanzi mu bihe byinshi mbere y’urupfu rwe. Aba bagabo uko ari batanu ubu batumijwe mu rukiko, nkuko raporo ibivuga.

Iperereza ryakoze kumurambo w’uyu mugabo ryari ryagaragajeko mumubirimo harimo ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye birimo Pink cocaine na crack.

Nores, wabaga ari kumwe na Payne buri munsi mu gihe cy’ibyumweru bibiri yari amaze i Buenos Aires, yari yabanje gukorwaho iperereza akekwaho gutererana inshuti ye nyuma y’uko bigaragaye ko yavuye muri hoteli amasaha make mbere y’urupfu rw’uyu muririmbyi.

Mu itangazo ryagiye ahagaragara mukwezi gushize yagize ati”Sinigeze ntererana Liam, nagiye muri hoteli ye inshuro eshatu uwo munsi maze mvaho iminota 40 mbere y’uko ibi biba”

Yakomeje agira ati “Igihe nasohokaga, abantu barenga 15 bari mu cyumba cy’imbere cy’ihoteli barimo baganira na we banaseka. Sinari gutekereza ko ibintu nk’ibi byashoboraga kubaho.”

“Natanze ubuhamya ku mushinjacyaha ku ya 17 Ukwakira nk’umutangabuhamya kandi kuva icyo gihe sinongeye kuvugana n’umupolisi cyangwa umushinjacyaha”, Nores yongeyeho icyo gihe, avuga ko Payne yari “inshuti yanjye magara”.

Abakurikiranyweho kugira uruhare murupfu ry’uyu mugabo babujijwe kuva mugihugu mugihe iperereza rigikomeje, urupfu rya Liam Payne rwatangajwe taliki 16 z’ukwezi kwa cumi aho byavugwagako yamanutse hejuru muri balcon yicyumba yari yarayemo akabanza umutwe hasi agashiramo umwuka.

Sponsored

Go toTop