Advertising

Abagore gusa : Amafunguro ukwiriye gufata niba ushaka gutwita vuba

by
16/09/2024 19:17

Hari ubwo umugore aba ashaka gutwitira umugabo ariko akagorwa cyane no kubona urubyaro mu gihe cya vuba.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyo asabwa kurya mu gihe yaba ashaka kugira inda byihuse.

Ababizi neza nibo batanga ubuhamya burambuye, burya gutwita si igikorwa cyoroshye mu buryo bwose, kuko no kurya amafunguro tugiye kubarangira ntabwo bituma utwita mu buryo bw’ako kanya ahubwo birafasha bikongera amahirwe yawe ku kigero kiri hejuru.

Iyi nkuru iraca mu mafunguro atandukanye wowe mugore ushaka gutwara inda ukwiriye kwitaho cyane.Niba ushaka gutwita rero, uzarye menshi muri aya mafunguro  kugira ngo umubiri wawe witegure kwakira icyogikorwa. Niba uri umugabo uri gusoma iyi nkuru , turagusaba kuyiha umugore wawe cyangwa mukaza kuyisomera hamwe.

Mbere yo gukomeza gusoma iyi nkuru, banza utuze ho gato, kugira ngo usome witonze ubundi bigufashe.

1.Ibishyimbo: Iri ni ifunguro ryiza cyane by’umwihariko ku mugore. Ibishyimbo ntabwo ari byiza cyane ku gutwita ahubwo bikungahaye no kuri Protein zifasha umubiri gutwita. Ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko umugore ushaka gutwita akwiriye kurya cyane ifunguro ry’ibishyimbi inshuro nyinshi kugira ngo bifashe mu burumbuke bwe.

2.Amavuta ya Olive: Kurya amavuta ya Olive nibyiza cyane ku mugore ushaka gutwita kuko atuma yongera amahirwe ye yo gutwita [Uburumbuke]. Impamvu ni uko amavuta ya Olive afasha cyane mu kurwanya ikibazo cy’amaraso make, kimwe mu bituma benshi batabasha gutwita. Nk’umugore utegereje gutwita rero, urasabwa gusimbuza amavuta wari usanzwe ukoresha mu guteka Olive Oil.

3.Umutsima w’uburo: Uyu mutsima ukungahaye kuri ‘Carbohydrates’ ituma habaho gutika gukora igogora bigatuma isukari na Insulin zitaba nyinshi. Impamvu ni uko umusemburo wa Insulin iyo wabaye mwinshi mu mubiri biragora ko umugore yahita atwita kuko byangiza imisemburo [Reproductive Hormone’].

4.Inyanya: Ikinyamakuru Ucla Health, gitangaza ko inyanya zikungahaye kuri Vitamini A na C ndetse zikabamo na ‘Lycopene’ ikunze kugaragara cyane mu mbuto n’imboga zitukura harimo n’inyanya. Kumugore ushaka gutwita cyangwa umugabo ushaka gutera inda, inyanya ni ingenzi kuko zongera amasohoro y’uumugabo akaba menshi zikanayafasha mu gutembera neza.

AMAFUNGURO YO KWIRINDA KU MUNTU USHAKA GUTWITA.

Kubyerekeye gutwita ntabwo ari amafunguro urya gusa , ahubwo nanone bigirwamo uruhare n’amafunguro utabashije kurya. Muri ayo harimo;

  • Amafunguro yongerewemo isukari.
  • Ibiyobwenge cyangwa kunywa inzoga nyinshi.
  • Kunywa ikawa nyinshi ya Coffeine.
  • Inyama zanyujijwe mu byuma.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Ngizi impamvu zishobora gutuma umugabo cyangwa umugore bashaka kwihagarika buri mwanya

Next Story

Meddy yashyize hanze ubutumwa akunze kohererezwa n’abantu batandukanye

Latest from Ubuzima

Uko warwanya impumuro mbi mukanwa

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi

Menya uburyo bwiza wasabamo imbabazi

Gukosa ndetse no kutumvikana ni ibintu ikiremwamuntu cyagiye kubana nabyo kuva mu bakurambere muri muri Edeni, gusa icyiza ndetse cy’ingenzi ni ukumenya uburyo ki
Go toTop