Umuramyi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy , yakoreye igitaramo muri Canada aho yatangiye ubuhamya bw’ibyamubayeho, uko yamenyekanye n’uburyo yaje kumva ko agakiza ari cyo kintu akeneye mu buzima bwe.
Ngabo Medard ari imbere y’imbaga y’Abanyarwanda n’Abanyamahanga batuye muri Canada kuri uyu wa 14 Ukuboza, mu bitaramo yateguye bizenguruka Canada agaruka ku buhamya bwe akanatarama, yagaragaje ko n’ubwo abantu bamukundaga akiririmba indirimbo zisanzwe , we hari ikintu gikomeye yaburaga mu buzima bwe.
Yagize ati:”Nakuriye mu rusengero nk’abandi bose, nakundaga Imana, ariko nayikundaga nk’Idini ntabwo nayikundaga nk’Imana Data. Ntangiye umuziki, ubuzima bwanjye bwaje guhinduka. Namenyekanye mu buryo bwihuse cyane, ibyo nibwiraga ko nashakaga ndabibona byose, ariko buri gihe icyo washakaga iyo ukizeho hari igihe ubona ko Imana ariyo washakaga , wari ukeneye”.
Yakomeje agira ati:”Ni intambara narwanye igihe kirekire cyane kuva nkitangira umuziki, kuko numvaga narashyize ibintu byinshi imbere yanjye: Amafaranga , kumenyekana,ariko uko byampiraga niko numvaga ko hari ikintu mbura muri njyewe”.
Ati:”Nakiranye n’Imana igihe kinini cyane , mu cyumba narasengaga, namaze umwaka wose Nsenga kuko numvaga naratakaye, abo twari kumwe barankundaga bakankomera amashyi ariko njye numvaga hari ikibura”.
Meddy yagaragaje ko inzozi z’umubyeyi we (Nyina) wapfuye, kwari ukuzamubona ari gukorera Imana, ahamya ko yishimira ko n’ubwo yapfuye ariko we yagiye mu nzira yamushakagamo.
Ati:”Inzozi za Mama wanjye kwari ugukorera Imana, ndashima Imana ko yitabye Imana narahinduye inzira yanjye. Ushobora kuba wicaye hano uziko ‘ibihe urimo’ bitandukanye cyane n’ibyanjye ariko Imana iba izi aho uri n’ibyo urimo”.
Yasobanuye ko kandi atanga cyangwa ngo acire urubanza abaririmba indirimbo z’Isi [Secular Music] ahubwo ko abakunda. Ati:”Abaririmbyi baririmba Secular , ntabwo mbacira urubanza ahubwo ndabakunda kubera ko nanjye hari igihe narindi hariya, iyo ubonye umuntu agerageza gushaka Imana ariko ntayibone ntukamuce integer”.
Igitaramo cya mbere cyabereye mu Mujyi wa Monstreal kuri uyu wa 14 Ukuboza, bizakomereza mu Mujyi wa Toronto ku wa 15 Ukuboza naho ku wa 22 Ukuboza bikomereze mu Mujyi wa Ottawa.