Umuhanzi Gilbert Kayonga yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Mwamikazi’ igaruka ku bisingizo bya Bikiramariya waje mu Rwanda tariki 28 Ugushyingo 1981.
Gilbert Kayonga usanzwe ari Umukirisitu Gatolika muri Paruwasi ya Gikondo St Palloti, yabwiye UMUNSI.COM ko iyi ndirimbo ikubiyemo amashimwe yatuye Umubyeyi Bikiramariya waje mu Rwanda ndetse ngo akaba ari nayo mpamvu yatumye ayisohora ku isabukuru y’imyaka 43 ishize Bikiramariya abonekeye u Rwanda.
Yagize ati:” Iyi ndirimbo nayishyize hanze mu rwego rwo kwizihiza imyaka 43 ishize Bikiramariya abonekeye u Rwanda. Nayanditse ngambiriye gushishikariza abamwemera gukomeza kujya bamwiyambaza Kenshi”.
Yakomeje agira ati:”Nk’umuhanzi wari umusanzu wanjye kuko Bikiramariya ni umubyeyi dukunda”.
Agaruka kuri gahunda afite muri muzika yo guhimbaza Imana , Ahirwe Kayonga Henry Gilbert yagaragaje ko yifuza gukomeza gukururira abantu kwemera Yezu no kumuramya abinyujije mu bihangano byinshi yifuza gukomeza gushyira hanze.
Ati:” Intego mfite ni ugukomeza guhanga indirimbo nyinshi zifasha Abakirisitu gusenga ( zikajya zikoreshwa mu Kiliziya) no muyandi materaniro asinzigiza Imana ndetse no guteza imbere umuziki Gatorika muri rusange”.
AHIRWE Kayonga Henry Gilbert ubusanzwe ni umugabo wubatse ubarizwa muri Paroisse ya Gikondo St Pallotti mu Mujyi wa Kigali akaba akunda guhimba indirimbo z’Imana cyane by’umwihariko akaba akunda guhimba iza Bikiramariya kuko amukunda.
Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye ziramya Imana zikanayikundisha abayikunda zigera ku 8 , zirimo ; Twomore Ibikomere, Muguze Yaguhenda, Cortege de Tous Les Sants, Hallelujah, Umuntu Yaragowe, Nibutse , Ijambo ryawe na Mwamikazi, izi zose zikaba zisangwa kuri YouTube Channel ye.