Advertising

Dominic Ashimwe agiye gushyira hanze indi Album

11/20/24 21:1 PM

Dominic Ashimwe, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana w’icyamamare mu Rwanda, ari gutegura album ye ya kane,nyuma y’igihe kinini adasohora ibikorwa bishya.

Dominick Ashimwe yavuze ko ari mu mushinga wo gukora album ifite indirimbo zirindwi, izakorwa mu buryo bwa ‘Live Recording’. Ashimwe yagaragaje ko nyuma yo gusubiramo indirimbo ze zakunzwe kera, yifuza kumurika iyi album mu gitaramo mu kwezi kwa Kamena 2025.

Yavuze ko mu gihe cyashize, yari ahugiye mu gukora ibikorwa bitandukanye by’umuziki, harimo no gusubiramo indirimbo zakunzwe mu myaka yashize.

Yongeyeho ko gutunganya izi ndirimbo za kera byari bisanzwe bitorohera, kuko igihe yazikoraga, abahanzi benshi batari bafite uburyo bwo kuzishyira ku mbuga nkoranyambaga nk’uko bigenda ubu. Ibi bituma indirimbo ze za kera zasubirwamo kugira ngo zirusheho gukundwa ndetse no kuboneka neza ku mbuga zigeza umuziki ku bafana nka YouTube, Spotify, na Apple Music.

Iyi album ya kane, yise “Nzabana Nawe”, izaba ikubiyemo indirimbo zose yakoze mu buryo bwa ‘Live Recording’, kandi ateganya kuyimurikira abakunzi be mu gitaramo kizaba mu mwaka utaha. Indirimbo ya mbere yo muri iyi album yasohoye, “Nemerewe Kwinjira”, ni imwe mu ndirimbo zakunzwe mu ntangiriro z’umuziki we.

Dominic Ashimwe avuga ko kubungabunga umwimerere w’izi ndirimbo za kera bizafasha abakunzi be kugumana impano ze nk’uko bari bazizi mbere.

 

Previous Story

Inama: Menya uko wakitwara mugihe umugore yinjiza amafaranga menshi kurenza umugabo

Next Story

Byari amarira n’umuborogo ubwo One Direction bongeraga guhura basezera Liam Payne

Latest from Iyobokamana

Go toTop